Uyu muhanzikazi w’imyaka 34 yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, aho yemeye ko yamaze igihe kinini akoresha iri tabi.
Ati “Ntabwo nzashobora guhindura ijwi ryanjye. Nanywaga cyane itabi ririmo nicotine.”
Gomez yavuze ko kureka nicotine bitoroshye, anagira inama abantu bayikoresha cyangwa abatekereza gutangira kunywa e-cigarettes kubyirinda, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima.
Ati “Kureka nicotine biragoye cyane. Ndashaka kubwira umuntu wese uri kunyura muri ibyo cyangwa utekereza gutangira kunywa vape ko nta nyungu yabyo.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko yamaze kureka nicotine, nubwo bitamworoheye, ndetse akaba afite icyizere ko atazongera kuyikoresha.
Ati “Ndishimye cyane kuko nabiretse, kandi nizeye ko nzakomeza kubyirinda.”
Selena Gomez asanzwe arwaye indwara ya lupus, ituma ubudahangarwa bw’umubiri bwibasira zimwe mu ngingo zawo. Mu bihe byashize, yavuze ko iyi ndwara ishobora kuba iri mu byatumye ijwi rye rihinduka.
Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko lupus ishobora gutera kubyimba kw’ingingo ziri hafi y’ahakorerwa ijwi, bigatuma umuntu avuga ijwi rinize cyangwa risaraye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa e-cigarettes bishobora gutera ibibazo by’ubuhumekero, gukorora, kudasinzira neza ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu 2015, Gomez yatangaje ko yasanganywe lupus, mu gihe mu 2017 yahawe impyiko n’inshuti ye Francia Raisa, nyuma y’uko iyo ndwara igize ingaruka ku mikorere y’impyiko ze.
Nyuma yo gutangaza ko yanywaga e-cigarettes, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenze, bibaza impamvu yakomeje gukoresha nicotine kandi yaranyuze mu bibazo bikomeye by’ubuzima.
Icyakora, abandi bamushimiye kuba yemeye ku mugaragaro ko yari yarabaswe na nicotine, ndetse no kuba yarafashe icyemezo cyo kuyireka.

Kunywa e-cigarettes byangije ijwi rya Selena Gomez


Ibitekerezo 0