{Umuhanzi Justin Bieber w’imyaka 20 y’amavuko yasabye abafana be imbabazi ku myitwarire idahwitse yagiye imuranga mu gihe gishize kigera ku mwaka n’igice.}
Nk’uko TMZ yabitangaje, uyu muhanzi yasabye abafana be imbabazi ubwo yari mu kiganiro cya Ellen DeGeneres avuga ko yakoze ikosa rikomeye akigira uwo atari ari we ari nabyo byatumaga ahanini ahindagurika akagira imyitwarire itanoze.
Yagize ati, “Narimfite ubwoba ku cyo abantu bantekerezaho, ariko ndashaka ko abantu bamenya ko ndi umuntu utandukanye n’uwo bagiye babona” .
Justin Bieber yavuze aya magambo agaragaza ko yari amaze igihe abitekerezaho ndetse koko ngo yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abafana be birimo kubagororokera, kutijandika mu bikorwa by’urugomo, ubusinzi, kurwana n’ibindi bibi byagiye bimuranga.
Yagiye agaruka ku magambo y’urukozasoni yagiye akunda kuvuga mu ruhame ndetse ngo yifuza ko abantu bamenya ko uwo babonaga atari we Justin Beiber nyawe ahubwo ko gushaka kwihindura undi muntu aribyo byatumaga yitwara nabi.

Benshi kugeza ubu ntibiyumvisha impamvu nyamukuru yateye uyu musore gusaba abafana imbabazi kuko nta myitwarire mibi yari iherutse kumuranga.
Bieber asabye imbabazi abafana be nyuma y’igihe gito amaze abatijwe ndetse avuga ko agiye gutangira ivugabutumwa.


Ibitekerezo 0