Kuva amafoto y’ubwambure bwe yashyirwa hanze mu mpera z’umwaka wa 2014, uyu mukobwa yabaye icyamamare ndetse nawe ubu ntagiterwa ipfunwe no kwiyambika ubusa nubwo abafana be batangiye kumwinuba.
Desire Luzinda abinyujije kuri Instagram ye, yasangije abakunzi be amafoto ari mu rwogero maze benshi baramugaya bamubwira ko bamaze kurambirwa amafoto ye y’urukozasoni yirirwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bitekerezo amagana byashyizwe kuri iyi foto igaragaza igice cyo hasi Desire Luzinda ari mu rwogero, benshi bamusabye kwiyubaha no kwihesha agaciro nk’umubyeyi kandi akwiriye guha umwana we urugero rwiza.

Nubwo hari bamwe bitotombeye amafoto ya Desire Luzinda, hari abandi bayishimiye ndetse bavuga ko ari umukobwa mwiza ndetse ufite n’igikundiro.


Desire Luzinda ni umwe mu bakobwa bataye ibaba muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2014 ahanini kubera amafoto y’ubwambure bwe yashyizwe hanze n’umusore Franklin bahoze bakundana.

Ibitekerezo 0