Davido ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afurika ndetse babashije no kugeza umuziki ku yindi migabane y’Isi. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo iyitwa ’Skelewu’, ’Aye’, ’Gobe’, ’Dami Duro’ n’izindi.
Uyu muhanzi w'imyaka 25 wari uherutse kwigamba mu ndirimbo yitwa "If" ko afite miliyari 30 z'amafaranga y'iwabo kuri konti, yashyize kuri Instagram ifoto y'inzu ihenze yari amaze igihe yubakisha, iherekezwa n'amagambo ahamya ko yamaze kuzura ndetse ashimira ababimufashijemo.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyo foto y'inzu Davido yujuje akabyigamba, bamwe bamushimye bamwifuriza amahirwe mu bikorwa akora no kurushaho gutera imbere, mu gihe hari n'abamwadukiriye bamushinja ubwibone no kuba asigaye arata imitungo ye.
Mu myizerere ye, Davido umaze imyaka igera kuri itanu ari mu bakomeye mu bahagaze bwuma muri Nigeria, avuga ko abandi bahanzi bakomeye nka P-Square na D’Banj ari bo batumye yizera kugera aho ageze ubu. Uyu musore yamenyekanye cyane biturutse kuri album yasohoye muri 2012 yitwa ’Omo Baba Olowo’.

Davido yaherukaga gushyirwa na Forbes Magazine ku mwanya wa munani mu bahanzi bakomeye muri Afurika batunze amafaranga menshi. Yakurikiye abandi barimo Akon, Black Coffee, Hugh Masekela, Don Jazzy, Tinashe, Jidenna na Wizkid. Yakurikiwe na Sarkodie ndetse na Oliver Mtukudzi wo muri Zimbabwe.
Ubutunzi Davido wize ubushabitsi amaze guhaha mu muziki bwiyongera ku bw'umuryango yavukiyemo w'umunyemari ukomeye cyane ndetse akaba afite inganda zikomeye muri Nigeria witwa Chief Deji na nyina witwa Velo wigishije igihe kirekire mu mashuri ya kaminuza.





Ibitekerezo 0