Chameleone na Daniella bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo. Icyo gihe bakoze ibirori bikomeye ndetse mu myaka bamaranye bafatwaga nk’urugo rw’intangarugero mu byamamare mu karere nyamara buri wese yagendanaga igisebe ku mutima.
Ikinyamakuru The New Vision ari nacyo cyatangaje bwa mbere iby’iyi gatanya, cyanditse indi nkuru ishimangira ko Daniella Atim Mayanja ukomoka mu Butaliyani yandikiye urukiko arusaba guhagarika iki kirego.
Urukiko rwahagaritse ikirego cya Daniella nyuma y’uko yanditse abisaba ndetse agaragaza ko habaye kwiyunga hagati ye na Chameleone bemeranya ko bagiye gukomeza kubana mu mahoro. Umucamanza w’urukiko rwa Nakawa witwa Elly Kataswa ngo yagize uruhare mu kunga impande zombi.
Inshuti za hafi z’urugo rwa Chameleone zemeza ko uyu mugabo yemeye amakosa ndetse asaba imbabazi Daniella bityo bemeranya ko bagiye gukomeza umubano nk’abashakanye nta kubangamirana.
Mu bwumvikane bwabaye hagati ya Daniella Atim na Chameleone, umugore ngo yasabye uyu muhanzi kugabanya ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi kuko ari zo zakururaga ibibazo mu rugo rwabo.
Ibi bishimangirwa n’amwe mu magambo Daniella yari yanditse mu kirego cye ashinja Chameleone ubusinzi, kutita ku nshingano z’urugo no kumuhohotera ndetse ngo hari igihe yatahaga yahaze inzoga akamusanga mu buriri akamukubita kandi nta kosa yakoze.
Muri iki kirego, Daniella yari yasabye urukiko ko rwahita rumutandukanya na Chameleone ndetse rukamutegeka ko amugendera kure kuko ngo isaha iyo ariyo yose uyu muhanzi yashoboraga kumwica.
Daniella yari yasobanuye ko mu myaka amaranye na Chameleone yabagaho mu buzima bwo kwihangana no gushinyiriza. Chameleone ngo yari umusinzi wo ku rwego rwo hejuru, yamushinjaga ko yararaga mu nzoga ntiyite ku muryango, iyo yabaga yihaye akabanga ngo yaranywaga agataha mu museso inkoko zatangiye kubika nabwo yagera mu rugo akamusuhurisha inkoni.
Aba bombi bamaze kubyarana abana bane barimo umukobwa umwe gusa: Abba Marcus Mayanja [yiyiseT-REX ndetse aherutse gusohora indirimbo “Game Over” muri 2014], Alfa Joseph Mayanja; Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.






Ibitekerezo 0