Uyu muhanzi w’imyaka 37 yageze mu Rukiko rwa Southwark Crown, mu Mujyi wa Londres, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, aho yari ategereje kumenyeshwa igihano ku cyaha yemeye.
Iki kibazo cyatangiye muri Gashyantare 2023, ubwo Chris Brown yashinjwaga gukubita icupa ry’inzoga ya tequila uwitwa Abraham Diaw, usanzwe atunganya umuziki, mu kabyiniro kitwa Tape Nightclub gaherereye i Londres.
Muri Nyakanga 2026, Chris Brown n'umutoza we mu bijyanye n'ijwi, Omololu Akinlolu w'imyaka 40, bemeye icyaha cyo kugira uruhare mu mvururu zaranzwe n'urugomo (affray), ariko bahakana ibindi byaha bikomeye bari bashinjwe, birimo gushaka gukomeretsa umuntu bikabije no kumukubita bikamuviramo ibikomere.
Nk’uko amategeko yo mu Bwongereza abiteganya, icyaha bemeye gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu. Icyakora, urukiko rushobora no gutanga igihano cy’igifungo gisubitswe, ku buryo ugihawe adahita ajya muri gereza.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko bamwe mu bakunzi ba Chris Brown batangiye kugera ku rukiko ahagana saa Moya za mu gitondo, mbere y’uko rufungura imiryango.
Chris Brown yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025, ubwo yari asubiye mu Bwongereza ku nshuro ya mbere kuva icyo kibazo cyabaho mu 2023.
Icyo gihe yabanje kwangirwa kurekurwa by'agateganyo.
Nyuma yaje kurekurwa by'agateganyo, amaze kwemera gutanga ingwate ya miliyoni 5 z'amapawundi, bituma akomeza gahunda y'ibitaramo bye.
Chris Brown, umaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy Awards, si ubwa mbere agiye mu bibazo by'amategeko bijyanye n'ihohotera.
Mu 2009, uyu muhanzi yakurikiranyweho gukubita umuhanzi Rihanna, wari umukunzi we icyo gihe, mu kibazo cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku Isi.








Ibitekerezo 0