Kylie Kristen Jenner ni umunyamideli, umukinnyi wa filime by'umwihariko akaba ikimenyabose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse ku kuba agaragara mu biganiro byitwa "Keeping Up with the Kardashians" ahuriramo n'abo mu muryango we wiganjemo ibyamamare.
Mu byagize icyamamare uyu mukobwa uherutse gushyirwa no ku rutonde rw'abantu icumi binjiza amafaranga menshi babikesha ibyo bashyira kuri Instagram, aho akurikirwa n'abakabakaba miliyoni 100, harimo no kuba yarabaye umukunzi w'umuraperi Tyga.
Mu butumwa bwashyizwe kuri konti ya Snapchat ya Kylie Jenner, hariho impuruza yo gusaba abamukurikira gushaka umuntu witwa 'chikri95' kuri urwo rubuga na 'chikri98' kuri Twitter, kugira ngo abahe amafoto y'ubwambure bw'uyu mukobwa avuga ko afite.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere, konti za Kylie Jenner kurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zinjirwamo n'abantu batazwi kuko no muri Kamena, umwaka ushize, Twitter ye yinjiriwe n'umuntu utazwi akandikaho amagambo yandagaza uyu mukobwa.
Usibye kuba ari umunyamideli, Kylie Jenner watewe ubwoba ko amafoto y'ubwambure bwe azashyirwa ahagaragara, asanzwe akora ibikorwa by'ubushoramari mu nganda zikora amavuta yo kwisiga, imyambaro yo kogana ndetse akaba n'umwe mu bakunze kwifashishwa n'ibigo bikomeye mu kwamamaza.









Ibitekerezo 0