Iki gitero cyagabwe mu gitaramo Ariana Grande yakoreye mu Mujyi wa Manchester mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017. Ibisasu byaturikijwe n’umwiyahuzi ahagana saa yine n’iminota 30[10.30pm] ubwo abafana ibihumbi bari batangiye gusohoka mu gitaramo uyu mukobwa yakoreye ahitwa Manchester Arena.

Ariana Grande w’imyaka 23 yahise ahagarika urugendo rw’ibitaramo yise ‘The Dangerous Woman Tour’ , yabitangiye kuwa 8 Gicurasi i Stockholm, yagombaga kuzakomereza i Rome kuwa 15 Kamena 2017.

Uyu mukobwa yageze muri Amerika kuri uyu wa Kabiri arira ndetse bigaragara ko asa n’uwakuwe umutima n’ibyo yaboneye mu Bwongereza. Ku kibuga cy’indege, Ariana Grande yakiriwe n’umukunzi Mac Miller, bahuje urugwiro barasomana aho kwishima ahubwo akarushaho kurira ku buryo yarinze yinjira mu modoka yamujyanye kwa nyina muri Florida amarira akizenga mu maso.

Grande na nyina Joan bageze ku kibuga cy’indege bambaye imyenda yijimye cyane, ku maso bagaragaraga nk’abahungabanyijwe n’iki gitero ndetse nta magambo menshi bavuganye n’abaje kubasanganira. Urugo rwa Joan rwahise rugotwa n’abapolisi benshi mu rwego rwo gukaza umutekano w’uyu mukobwa.

Ariana Grande yarize
Ariana Grande yarize

Mbere yo kuva mu Bwongereza, Ariana Grande yanditse kuri Twitter nyuma y’isaha ubu bwicanyi bubereye mu gitaramo cye agaragaza ko yakozweho n’iki gitero nubwo kitamukomerekeje ku mubiri ariko ngo ku mutima yangiritse.

Yagize ati “Mbivanye ku mutima, ndiseguye. Nta magambo mfite.” Umujyanama we witwa Scooter Braun yongeyeho ati “Twunamiye abana.”

Umutwe wa Islamic State kuri wigambye ko umwe mu basirikare bawo ari we wagabye igitero mu Mujyi wa Manchester agahitana abantu 22 barimo abana umunani ndetse abagera ku 119 bagakomereka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Islamic State ntiritanga ibisobanuro birambuye kuri iki gitero yaba ku muntu waba wakigabye cyangwa n’uburyo yakoresheje kugira ngo ahitane abo bantu bose.

Mu bantu 22 bapfuye Polisi y’u Bwongereza yasanzemo umusore w’imyaka 22 witwa Salman Abedi bikekwa ko ari we wateze ibi bisasu.

Ariana Grande yageze muri Amerika kuwa kabiri w'iki cyumweru yakiriwe n'umukunzi we
Ariana Grande yageze muri Amerika kuwa kabiri w'iki cyumweru yakiriwe n'umukunzi we
Yasomanye n'umukunzi we wari waje kumwakira ku kibuga cy'indege
Yasomanye n'umukunzi we wari waje kumwakira ku kibuga cy'indege
Nyina wa Ariana na we yari yambaye umukara
Nyina wa Ariana na we yari yambaye umukara
Umukunzi wa Ariana ahoberana na nyina w'uyu muhanzi
Umukunzi wa Ariana ahoberana na nyina w'uyu muhanzi
Polisi yari yahise igota urugo rwa Joan
Polisi yari yahise igota urugo rwa Joan

Amafoto y'uko byari byifashe nyuma y'iki gitero

Inkomere zahise zitabwaho nyuma y'iki gitero
Inkomere zahise zitabwaho nyuma y'iki gitero
Muri Manchester Arena ni gutya byari byifashe nyuma y'uko ibi bisasu biturikijwe
Muri Manchester Arena ni gutya byari byifashe nyuma y'uko ibi bisasu biturikijwe
Abafana bamwe batashye bakomeretse
Abafana bamwe batashye bakomeretse
Manchester Arena ahagabwe iki gitero ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 21
Manchester Arena ahagabwe iki gitero ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 21
Abantu 22 baguye muri iki gitero abandi benshi barakomereka
Abantu 22 baguye muri iki gitero abandi benshi barakomereka
Uyu yakomeretse mu mutwe
Uyu yakomeretse mu mutwe
Abakomeretse bahise bajya kuvurirwa mu Bitaro bya Manchester Royal Infirmary
Abakomeretse bahise bajya kuvurirwa mu Bitaro bya Manchester Royal Infirmary
ISIS yigambye iki gitero ku mbuga nkoranyambaga
ISIS yigambye iki gitero ku mbuga nkoranyambaga