Amakuru IGIHE yamenye ikuye mu bantu bafite amakuru kuri uru ruzinduko, ni uko uyu mukinnyi w’imyaka 28 yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo azasura IPRC Kicukiro, ahasanzwe hakorera Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda.
Amakuru yizewe ahamya ko kuri ubu ari mu Karere ka Musanze, mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyamuzanye mu Rwanda cyangwa igihe ateganya kuhamara.
Tsitsipas ni umwe mu bakinnyi ba Tennis bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga, akaba yarubatse izina binyuze mu marushanwa akomeye yagiye yitabira, aho yanegukanye ibikombe bitandukanye.
Uyu mukinnyi yavukiye i Athens mu Bugereki ku wa 12 Kanama 1998, atangira gukina Tennis nk’uwabigize umwuga mu 2016.
Ku wa 9 Kanama 2021, Tsitsipas yageze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi beza ku Isi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Abakina Tennis nk’Ababigize Umwuga (ATP).
Icyo gihe yari inyuma ya Novak Djokovic wo muri Serbia wari uwa mbere na Daniil Medvedev wo mu Burusiya wari uwa kabiri.
Byatumye aca agahigo ko kuba Umugereki w’umugabo wageze ku mwanya wo hejuru kurusha abandi mu mateka ya Tennis.
Mu 2019, Tsitsipas yegukanye ATP Finals, irushanwa rihuza abakinnyi umunani bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka.
Yegukanye kandi irushanwa rya Monte-Carlo Masters inshuro eshatu, mu 2021, 2022 na 2024.
Mu 2021, yageze ku mukino wa nyuma wa French Open, rimwe mu marushanwa ane akomeye ya Grand Slam, ariko atsindwa na Novak Djokovic.
Mu 2023, yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa Australian Open, na bwo atsindwa na Djokovic.
Tsitsipas azwiho gukinisha ukuboko kw’iburyo, ariko akagira umwihariko wo gusubiza umupira akoresheje ukuboko kumwe mu buryo buzwi nka one-handed backhand.
Kugera kwe mu Rwanda bije mu gihe igihugu gikomeje guteza imbere siporo zitandukanye, zirimo na Tennis, aho mu myaka ishize cyagiye cyakira amarushanwa mpuzamahanga yitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye.












Ibitekerezo 0