Igitaramo cya Patmos Choir kizabera mu nyubako ya Kigali Convention Center kuwa 24 Ukuboza 2016.
Mu 1996, nibwo itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batashye ubukwe bw’umwe muri bo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, baramuririmbira, bahita bashinga korali imaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu mahanga.
Nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka, Patmos Choir yo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ikora igitaramo cyo gushima ko yarinze u Rwanda bakanayiragiza umwaka ugiye gutangira ngo izakomeza kubana na bo mu gihe kizaza.
By’akarusho uyu mwaka bateganyije kuwusoza bakoze igitaramo cyihariye kurusha ibyo mu bihe byatambutse aho ku itariki ya 24 Ukuboza2016 bazaririmbira mu nyubako ya Kigali Convention Center mu ikoraniro rizahuriramo benshi mu bakunze iyi korali hambere n’abayifashije bose mu murimo w’ivugabutumwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonzima Aimable, umutoza akaba na Perezida wa Patmos Choir, yavuze ko hari byinshi bahishiye abakunzi babo.
Yagize ati «Tuzaririmba mu majwi yacu y’umwimerere twifashishije ibyuma bya muzika bitandukanye, hazatangwa ubuhamya bw’ibyo Imana yagiye idukorera mu myaka 20 ishize, tuzanababwira amateka ya korali muri rusange, aho twavuye, aho tugeze ndetse n’aho twifuza kugera.»
Akomeza avuga kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kikazatangira saa moya za nimugoroba kirangire saa yine z’ijoro.
Amatike y’igitaramo yatangiye gucuruzwa , uwashaka kuyigura muri iki gihe yayisanga kuri: Alimentation La Colombe (Gisimenti), Magda Café (Kacyiru), Life Clinic (Kiyovu), Blues Café (mu Mujyi wa Kigali rwagati), Glitterz Cosmetics and Jewelries (kwa Rubangura) T-KAY(UTC).
Iyi korali imaze igihe yitoza mu myiteguro y'igitaramo bazakora kuwa 24 Ukuboza







Ibitekerezo 0