Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, ni bwo Zamalek SC yakiriwe na APR FC, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yihariye uyu mukino mu bigendanye no gusatira izamu rya Zamalek, gusa inanirwa kubona intsinzi kuko ku munota wa 89 yinjijwe igitego cya Nasser Mansi Desouky Ahmed El Sayed wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, Nasser Mansi yakuyemo umwambaro awujugunya hasi mu kibuga mu rwego rwo kucyishimira, ahita yerekwa ikarita y’umuhondo nk’uko bisanzwe mu mupira w’amaguru.
Gusa ntabwo byagarukiye aho, kuko ikipe ye ititaye kureba ku ntsinzi igoranye yayihesheje, yamuhaye ibihano byo kutitabira imyitozo yitegura umukino wo kwishyura.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Zamalek SC yo mu Misiri, yavuze ko Nasser Mansi “yahagaritswe mu myitozo mu gihe akanama gashinzwe imyitwarire kagikora iperereza ku mpamvu yamuteye kubikora.”
Bivugwa ko uyu mukinnyi azacibwa n’amande mu buryo bw’amafaranga, kuko yasuzuguye ibirango by’ikipe ye.
Nyuma y’uyu mukino warangiye iyi kipe yo mu Misiri ibonye impamba y’igitego 1-0, uwo kwishyura uzaba ku itariki ya 24 Ukwakira 2026, i Cairo.









Ibitekerezo 0