Uyu mukino wa kamarampaka wahuje aya makipe yombi yasezerewe muri ½ muri Shampiyona y’abari n’abategarugori y’umwaka ushize, mu cyiciro cya Kabiri.
Wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022.
Umukino wahuje Youvia WFC na AS Kabuye watangiye utuje ndetse iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri ni bwo amakipe yombi yarungurutse mu izamu. Ku munota wa 65 nibwo Kabera Odille wa AS Kabuye yafunguye amazamu mu gihe Youvia WFC yishyuriwe na Ishimwe Pacifique ku munota wa 88.
Amakipe yombi yitabaje penaliti, birangira Youvia WFC itsinze eshanu kuri eshatu za AS Kabuye. Iyi kipe yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'imyaka itanu yari imaze imanutse.
Perezida wa Youvia WFC, Mark Ndarama, yavuze ko ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere guhatana no gutangira gushaka imyanya ya mbere.
Yagize ati "Ntabwo tuje mu cyiciro cya mbere kugira ngo dusubire aho tuvuye. Abakinnyi benshi mu bo dufite bari ku rwego rwo guhangana mu cyiciro cya mbere, mwarabibonye no mu Gikombe cy’Amahoro. Tuje kugumamo muri uyu mwaka wa mbere, ariko mu mwaka ukurikira tuzaba twaramaze kwisuganya kugira ngo duhatanire igikombe."
Ndarama yongeyeho ko ½ cy’abakinnyi ikipe ifite bose bose bavuye mu cyiciro cya mbere ariko bitazababuza kongeramo izindi mbaraga kugira ngo babashe kurushaho gukomera bitewe n’intambwe nshya bateye.
Ati "Turi ikipe ifite gahunda, ni yo mpamvu 50% y’abakinnyi dufite n’ubundi bakinaga icyiciro cya mbere kandi na bo bifuzaga gusubirayo. Ni amahirwe babonye ariko natwe tuzabafasha tubongeremo abandi nka batatu cyangwa bane bashobora kuzamura urwego rw’abahari, kandi hari abo twamaze kuvugana bari bategereje ko tuzamuka."
Uyu mukino wari uwa mbere Tuyishimire Angelique akinnye kuva ubwo yajyaga muri coma nyuma y’uko Youvia WFC ibuze itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, akamaramo icyumweru n’igice.
Umukino wabaye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanyuze kongera umubare w’amakipe akina shampiyona mu bagore uva ku icyenda, ukagera kuri 12.
AS Kabuye na Youvia WFC yari yasezerewe mu mikino ya ½ cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino ushize.
Tumutoneshe Diane uhagarariye Umupira w’Abari n’Abategarugori muri Ferwafa, yavuze ko kwiyongera kw’amakipe akina shampiyona bifite inyungu nyinshi.
Yagize ati "Kongera amakipe bizafasha kuzamura umubare w’imikino. Wasangaga abakobwa bashobora gutangira shampiyona ukwezi kumwe cyangwa abiri, bakamara ikindi gihe badakina. Ni cyo kibasubiza inyuma."
"Iyo imikino yiyongereye, baramenyera ku buryo no mu makipe y’igihugu badahera ku busa. Iyo amakipe abaye menshi, n’imikino iba myinshi."
Young Victory Athletics (Youvia) ni ikipe yatangiye mu 2012, yatangiye ari abahungu n’abakobwa. Mu 2014, Ikipe y’Abakobwa yatangiye kwitabira shampiyona y’igihugu, ihereye mu cyiciro cya mbere, yaje kumanuka mu cya kabiri mu 2017.
Mu kwitegura umwaka w’imikino mu Bari n’Abategarugori, amakipe 12 ni yo azakina mu cyiciro cya Mbere mu gihe icya Kabiri, atanu ari yo amaze kwemezwa nk’azitabira nyuma yo gusanga ari yo yujuje ibisabwa mu yari yasabye.
Shampiyona ya Ruhago mu Bagore biteganyijwe ko izatangira ku wa 8 Ugushyingo 2022.






















Ibitekerezo 0