Luc Eymael yasezerewe na Yanga muri Nyakanga 2020 ashinjwa kuvuga amagambo yuzuyemo irondaruhu ku bafana b’iyi kipe yagereranyijwe no kubita inkende n’ibitera, nyuma y’uko umugore we yari yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu Mubiligi yajyanye ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ashinja Yanga kumwirukana binyuranye n’amategeko, ndetse iyi kipe itegekwa kumwishyura miliyoni 148 Frw bitarenze tariki 30 Kanama 2022.

Ubuyobozi bw’ikipe bwahise bumuhamagara bumusaba kwemera kujya yishyurwa mu byiciro nubwo FIFA yo yari yategetse ko yishyurirwa rimwe. Eymael yarabyemeye hagamijwe koroshya ikibazo no kugikemura mu mishyikirano.

Icyiciro cya mbere cya miliyoni 20 Frw cyishyuwe tariki 31 Ukwakira 2022 nyuma byatwaye ukwezi kumwe na none ngo hishyurwe ikindi cyiciro cya miliyoni 33 Frw.

Ikipe yakomeje gutinda kumwishyura [Eymael]. Uretse ibice bibiri byaje mu gihe gito, ikindi cyaje tariki 16 Ugushyingo ikindi kiza mu mpera z’Ukuboza 2022 mu gihe igihe ntarengwa cyari tariki 30 Ugushyingo 2022.

Umunyamategeko wa Luc Eymael, Semeria Antoine, yatangaje ko batanze ikirego muri FIFA mu kwerekana ko ibyo yategetswe bitubahirijwe.

Yagize ati“ Tariki 3 Gashyantare 2023 natanze ikirego cy’ubukererwe muri FIFA. Nyuma y’aho bahagaritse kwishyura mbarega ko bakiturimo ibihumbi 99$ ndetse n’amande y’ibihumbi 5$ y’ubukererwe nubwo mu gihe natangaga ikirego hari andi make bishyuye angana na miliyoni 33 Frw.”

“Tariki 7 Gicurasi 2022 ni bwo FIFA yakiriye ikirego cyacu nyuma y’aho gato yasubije Umutoza Eymael imenyesha Yanga SC umwanzuro ko igomba kumwishyurwa miliyoni 66 Frw n’amande ya miliyoni 5 Frw mu minsi 45 uhereye igihe umwanzuro wafatiwe.”

Kuba Yanga itarishyuye mu minsi 45 yahawe byatumye ihagarikwa kwandikisha abakinnyi bashya kugeza isoje kwishyura.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2023, Umutoza Luc Eymael yemereye IGIHE ko Young Africans yatangiye kumwishyura umwenda wari usigaye.

Yagize ati "Banyishyuye miliyoni 66 Frw, bambwiye ko n'izindi 5 Frw zari zisigaye bazishyize kuri konti yanjye ariko sindakira ubutumwa bubinyemeza."

“Hano [aho atuye mu Bubiligi] amabanki afunga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mu gihe ntarabona ubwo butumwa ikibazo kiraba kigisigaye ari umwenda wa miliyoni 5 Frw, nindamuka mbubonye kiraba gikemutse.”

Luc Eymael w’imyaka 63 amenyerewe ku Mugabane wa Afurika kuko yatoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports yo mu Rwanda yagezemo mu 2014 avuye muri Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Missile FC yo muri Gabon na AFC Leopards yo muri Kenya.

Nyuma yakomereje muri JS Kairouan yo muri Tunisia, Polokwane City, Free State na Black Leopard Stars zo muri Afurika y’Epfo, Yanga SC yo muri Tanzania na Stade Tunisien yo muri Tunisia, baherutse gutandukana.

Yanga SC yahanwe na FIFA yatangiye kwishyura Luc Eymael yari irimo umwenda wa miliyoni 71 Frw
Yanga SC yahanwe na FIFA yatangiye kwishyura Luc Eymael yari irimo umwenda wa miliyoni 71 Frw
Umubiligi Luc Eymael yatoje Young Africans mu 2020-21 ubwo yakinagamo Umunyarwanda Haruna Niyonzima
Umubiligi Luc Eymael yatoje Young Africans mu 2020-21 ubwo yakinagamo Umunyarwanda Haruna Niyonzima