Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye na YouTube channel ya ‘BAKU TALKS with Anya Shvygar’, agaruka ku buzima bw’ubwamamare yabayemo kubera umugabo we.

Sabuha yabajijwe uko bombi bageze muri Azerbaijan, aho Lance akinira Sabah FK, avuga ko ari icyemezo cya bombi, ariko kuhisanga byari bikomeye.

Ati “Umwanzuro wari uwe ariko nagizemo uruhare runini. Twahuye habura igihe gito ngo aze muri Baku. Nari nzi ko ari umuntu ukunda gutera intambwe nini kandi agakora cyane, namweretse ko ari ho amahirwe ari, nsaba n’uruhushya mu kazi nkajya nza kumusura.” 

“Ubuzima bwari bumugoye kuko yaba njye cyangwa we ntitwizerera mu rukundo rwa kure, nahisemo kuza kumusanga rero. Kwimuka ntibyari byoroshye kuko byari bishya kuri njye. Ariko kuko mfite aho mpuriye n’Abanya-Turikiya, hari imico imwe n’imwe duhuje no muri Azerbaijan. Nagowe no kumva ko ntari iwanjye, ariko narabikunze.”

Sabuha yamenyanye na Lance ari umukobwa wiyubatse, afite akazi keza ndetse n’imitungo ye bwite, ariko akimara kwinjira mu rukundo ntacyo byari bikivuze kuri we, dore ko n’umugabo we yemeraga kuzamutunga.

Ati “Twarabivuganye kuko nari nsezeye akazi kuko sinari gukorera mu Bulohandi, ngo mbe i Baku. Naramubwiye nti ‘Ninza uzantunga, ko ndi umuntu ukunda kubaho uko nshaka, nigenga?’ Byari bigoye kuko twamenyanye nkuze mfite aho nigejeje, ariko yarabyemeye.”

“Twaje muri Baku hashize amezi arindwi gusa tumenyanye. Icyadufashije mu rukundo rwacu ni uko numva neza akazi akora. Urumva iyo ari mu mwiherero amarayo nk’ukwezi tutabonana, ariko ni bwo buzima.”

Gukundana n’umukinnyi si ubuzima bworoshye, ariko kugira ngo bworohere Sabuha, yahisemo kumva ko ari ho inyungu z’umuryango ziri, yemera kuba umukunzi wa ruhago kubera umugabo we.

Ati “Iyo ukundana n’umukinnyi wumva uri wenyine kandi sinjye gusa bibaho, kuko urimuka ugasiga igihugu aho abana batabona ba Nyirakuru, ugasanga abaganga utizeye, ariko hejuru ya byose ufata akazi ke nk’akazi kawe.”

“Igihe cyose gishize nahaye agaciro umupira w’amaguru nk’ikintu cy’ingenzi ku buzima bwacu, ni cyo kintu mpa agaciro nyuma y’umukobwa wacu.”

Kuva Sabah FK yabona itike yo gukina League Phase ya UEFA Champions League, byatumye uyu muryango urushaho kwamamara cyane, winjira mu buzima bushya Sabuha atari amenyereye.

Ni na ko kandi abakobwa benshi bagaragaza kwifuza Lance, ibitarakomye mu nkokora urukundo rwabo, kuko umubano wabo bahisemo kuwubakira ku cyizere. 

Ati “Njye nawe ntabwo dukunda kugirana amakimbirane, ariko iyo bibaye kuko abantu babana batabura kugongana, mubaza niba twabivugaho. Iyo atabishaka tuba tuzabivuga ikindi gihe kuko simba numva namubangamira afite umukino ejo. Ntabwo ndi umuntu ugira ishyari, kandi njye na Lance twumva ko turi abantu bakwiriye kubahana hagati yabo.” 

“Ndamwizera, nzi ko azi neza icyo yakora n’icyo atakora. Biriya by’abakobwa bamusimbukira, mbifata nk’ibisanzwe kuko umuntu agira inshuti z’abahungu n’abakobwa. Twahuye dukuze, buri umwe afite ubuzima bwite abayemo, dore ko twanakuriye ahantu hatandukanye. Ariko twahuye duhwanye. Tumaranye imyaka itandatu, ntitwabuze ibitugerageza ariko twabiganiriyeho tubiha umurongo.”

Kubaho nk’icyamamare byatumye Sabuha wifuza kuzagera no mu Rwanda, aho umugabo we afite inkomoko, ahindura imibereho yabagamo kuko agomba guhesha agaciro umugabo we. Ibyo abikora ashishoza mbere yo kuvuga, no gusangiza abantu ibyo anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Sabuha amaze kumenyera ubuzima bwo muri Azarbaijan, ariko mu gihe umugabo we yabona amahirwe yo gukinira ahandi hafite iterambere kuri we, ntiyazuyaza kumushyigikira.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko niba ikinyuranyo cy'amafaranga ari gito, tuzaguma hano. Agomba kuba ari amafaranga afatika ku buryo tuvuga tuti ni byiza, reka tureke ubuzima bwiza tumenyereye hano tujye ahandi.”

Joy-Lance Mickels ufitanye na Sabuha umwana w’imyaka itandatu, ari kumwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi mu mwiherero utegura umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Ni umukino uzabahuza na Mali, ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, i Bamako, mbere y’uko bakina uw’umunsi wa kane, uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2027.