Imikino isoza irushanwa ‘Rayon Sports X-mass Cup’ yatangiye ku isaha ya saa saba Rayon Sports ihatanira umwanya wa gatatu na Kiyovu Sports ku kibuga cya Mumena cyari kiriho abafana bake ugereranyije n’ubusanzwe iyo Rayon Sports irimo gukina.

Iyi kipe y’i Nyanza niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’igice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel washimishije cyane abantu kuva iri rushanwa ryatangira ndetse akaba yanabihembewe.

Ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga mu rugo yakomeje gusatira cyane ndetse biyibyarira umusaruro ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka Romami Andre yishyuye igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Igice cya kabiri nta kintu cyahindutse kinini ndetse iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 1-1 hitabazwa penaliti Kiyovu Sports yinjiza eshanu kuri enye za Rayon Sports.

Abateye penaliti ku mpande zombi: Rayon Sports ni Cedrick Mugenzi, Manishimwe Djabel, Rukundo, Bodo, abazihushije ni Manishimwe Emmanuel na kapiteni Tubane James wateye iya nyuma.

Abateye iza Kiyovu Sports ni Amani Uwiringiyimana, Niyonshuti Gadi, Gashugi Aboudul Karim, Romami Andre, Suleyimani Kakira uwahushije penaliti ni Pappy.

Hahurikiyeho umukino wa nyuma wahuje AS Kigali na Mukura VS warangiye ari 1-1 hitabazwa penaliti kugira ngo igikombe kibone ucyegukana.

Ibitego byombi byabonetse kuri penaliti, Mukura niyo yabanje gufungura amazamu kuri penaliti yatewe neza na Niyonzima Ally nyuma y’uko Bariyanga Hamdan yari afashe umupira n’ukuboko mu rubuga w’amahina.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira AS Kigali nayo yayibonye ubwo Zagabe Jean Claude yakoreraga ikosa kuri Mico Justin iterwa neza na Akili Mabura. Nyuma Mukura yabonye indi penaliti umuzamu Bate ateze Nshimiyimana Ibrahim ariko Ally yo ayitera mu ntoki z’umuzamu iminota 90 irangira ari 1-1.

Mu gutera penaliti ku ruhande rwa Mukura uwayihushije ni Mugisho Aman naho iza AS Kigari zose zinjira neza.

Ibihembo byatanzwe:

Manishimwe Djabel yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa ahabwa televiziyo yap use 40 isanga decoder eshatu yatwaye ku mikino yagiye yitwaramo neza.

Abakinnyi 11 beza b’irushanwa bose bahembwe: Bate Shamilu, Bariyanga Hamudan, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Niyonzima Olivier, Niyonzima Ally, Ndayishimiye Christopher, Djabel Manishimwe na Amani Mugisho.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Hahembwe Manishimwe Djabel na Ndayishimiye Christopher bose batsinze ibitego bitatu buri umwe.
Umufana w’irushanwa yabaye umukobwa witwa Ange Malayika ufana Rayon Sports.

Umutoza w’irushanwa yabaye Eric Nshimiyimana wa AS Kigali uwungirije wahembwe ni Okoko Godifre wa Mukura.

Hahembwe kandi abapolisi bacunze umutekano ku bibuga, abasifuzi basifuye iyi mikino n’abandi batandukanye.

Ikipe ya Kiyovu Sports yahawe 1 500 000, Mukura ibona 2 500 000 naho AS Kigali ihabwa igikombe na miliyoni 5 000 000.
Rayon Sports mu rwego rwo kuyishimira ko yateguye yahawe ibihumbi 600 0000.

Abayobozi ba Startimes bari biteguye gutanga igikombe ku ikipe iri bucyegukane
Abayobozi ba Startimes bari biteguye gutanga igikombe ku ikipe iri bucyegukane