Ni ibigaragaza imyiteguro yatangiriye igihe kuri aya makipe afite intego zitandukanye, ahanini zirangajwe imbere n’iza Brésil yifuza gutwara Igikombe ku nshuro ya gatandatu na Maroc ishaka kurenga ½ igakomeza kuba ikipe iyoboye izindi muri Afurika.

Iri tsinda rizatangira gukina kuva itariki ya 13 Kamena nubwo irushanwa rizatangira kuva tariki ta 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Imikino itandatu yaryo yo mu itsinda izabera mu mijyi itanu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ni New Jersey, Boston, Philadelphia, Miami na Atlanta.

Tugiye kurebera hamwe imwe ku yindi ku makipe ari muri iri tsinda, twibanda kuri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi rizitabirwa n’ibihugu 48 biri mu matsinda 12.

Maroc

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Atlas Lions’, ni imwe mu makipe yo muri Afurika ategerejwe cyane muri iri rushanwa, dore ko ubwo iriherukamo mu 2022, yakoze amateka yo gusoreza ku mwanya wa kane.

Iyi kipe igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya karindwi kuva mu 1970, izajya muri iri rushanwa yiteguye kurushaho kwiyerekana kuko iri mu bihugu bizaryakira mu 2030.

Maroc iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), iherutse guhindura umutoza iha akazi Mohamed Wahbi wasimbuye Walid Regragui wandikanye na yo ayo mateka.

Uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha, aho bayobowe na Achraf Hakimi, Noussair Mazraoui, Yassine Bounou, Brahim Diaz, Nayef Aguerd n’abandi.

Mu mikino 23 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo itanu, inganya 11, mu gihe irindwi yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 27 yo yinjiza 20.

Ikipe y'Igihugu ya Maroc iheruka kuba iya kane mu Gikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Maroc iheruka kuba iya kane mu Gikombe cy'Isi

Brésil

Ikipe y’Igihugu ya Brésil ‘Seleção’, ni imwe mu makipe yo kwitondera muri buri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi, dore ko ari yo ifite amateka yo kucyegukana inshuro nyinshi (5).

Nubwo bimeze bityo iheruka iri rushanwa mu 2002, ndetse iriheruka ryabereye muri Qatar mu 2022, yaviriyemo muri ¼ isezerewe na Croatia kuri penaliti (4-2) nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Iyi kipe igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 23 kuva mu 1930, ikaba ifite agahigo yisangije ko kuba ari yo yonyine itararisibamo na rimwe kuva ryatangira gukinwa.

Seleção iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), itozwa na Carlo Ancelotti witabajwe kugira ngo asubize Igikombe cy’Isi iyi kipe iheruka mu myaka 24 ishize.

Uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha, aho bayobowe na Neymar da Silva Santos Júnior nubwo yagize imvune ari kwitabwaho n’abaganga, Vinicius Junior, Marquinhos, Gabriel Martinelli n’abandi.

Mu mikino 114 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo 76, inganya 19, mu gihe indi 19 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 108 yo yinjiza 237.

Nubwo iyi kipe ifite amateka meza muri iri rushanwa, ntabwo izibagirwa umukino wayo wo ku itariki ya 8 Nyakanga 2014, ubwo yanyagirwaga n’u Budage ibitego 7-1, mu mukino wabereye iwayo kuko ari yo yari yakiriye irushanwa icyo gihe.

Ikipe y'Igihugu ya Brésil ntabwo irasiba mu Gikombe cy'Isi na rimwe
Ikipe y'Igihugu ya Brésil ntabwo irasiba mu Gikombe cy'Isi na rimwe

Haiti

Ikipe y’Igihugu ya Haiti ‘Les Grenadiers’, yongeye kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52, dore ko yagiherukagamo mu 1974.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 83 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), isa n’aho ari yo nsina ngufi muri iri rushanwa kuko itaratsinda umukino n’umwe.

Ubwo iheruka kurikina yatsinzwe imikino itatu, ntiyanganya cyangwa ngo itsinde n’umwe. Icyo gihe yinjije ibitego bibiri byonyine nyamara yo yari yarinjijwe ibitego 14.

Kuri iyi nshuro iri kumwe n’Umutoza Mukuru, Sébastien Migné, wahamagaye abakinnyi azifashisha. Abo barimo umunyezamu Johny Placide, Derrick Etienne, Wilson Isidor n’abandi.

Ikipe y'Igihugu ya Haiti ni yo kipe idafite ibigwi m Gikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Haiti ni yo kipe idafite ibigwi m Gikombe cy'Isi

Écosse

Ikipe y’Igihugu ya Écosse ‘The Tartan Army’, ni ikipe ifite amahirwe yo kwitwara neza muri iri tsinda, dore ko ari irushanwa igiye gukina ku nshuro ya cyenda ishaka kurenga amatsinda bwa mbere.

Écosse iri ku mwanya wa 43 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Steve Clarke, yitabaje abakinnyi bashoboka bose kugira ngo akureho amateka mabi afitwe n’iki gihugu muri iri rushanwa.

Uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha, aho bayobowe na Craig Gordon w’imyaka 43, ushobora kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka y’Isi ukinnye Igikombe cy’Isi akuze nyuma y’Umunya-Misiri, Essam El-Hadary wagikinnye afite imyaka 45.

Abandi bakinnyi ni Aaron Hickey, Andy Robertson, Scott McTominay, John McGinn, Ross Stewart n’abandi.

Mu mikino 23 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo ine, inganya irindwi, mu gihe 12 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 42 yo yinjiza 25.

Écosse iri ku mwanya wa 43 ku rutonderwa FIFA
Écosse iri ku mwanya wa 43 ku rutonderwa FIFA

Uko amakipe azahura:

13 Kamena

Brésil vs Maroc
Haiti vs Écosse

19 Kamena

Écosse vs Maroc
Brésil vs Haiti

24 Kamena

Écosse vs Brésil
Maroc vs Haiti

Abakinnyi Ikipe y'Igihugu ya Écosse  yahamagaye ngo bazayifashe mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Abakinnyi Ikipe y'Igihugu ya Écosse yahamagaye ngo bazayifashe mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Umutoza wa Maroc, Mohamed Wahbi yahamagaye abazamufasha mu Gikombe cy'Isi
Umutoza wa Maroc, Mohamed Wahbi yahamagaye abazamufasha mu Gikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Haiti yiteguye Igikombe cy'Isi cya 2026
Ikipe y'Igihugu ya Haiti yiteguye Igikombe cy'Isi cya 2026
Ikipe y'Igihugu ya Brésil yahamagaye intwaro zayo zose izakenera mu Gikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Brésil yahamagaye intwaro zayo zose izakenera mu Gikombe cy'Isi