Umukino w’Umunsi wa 11 wageze Musanze FC idafite abatoza babiri, yaba Frank Ouna ukomoka muri Kenya wagiye iwabo kwivuza, na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso uri muri Uganda, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza.

Uyu Maso yanabaye muri Rayon Sports igihe kirekire nk’umutoza wungirije.

Byongeye, imyaka itanu yari yihiritse Musanze FC itaratsinda Rayons Sports, mu nshuro zose yagerageje ifite abatoza baba abo mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Mu kwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC bwakubise hirya no hino, busanga icyemezo cya nyuma ari uko aho kuganya, bugomba kwishakamo ibisubizo, umugani wa ya ndirimbo.

Komite yahise yicara ngo yitoranyemo umuntu wumva neza umupira w’amaguru, wakwegera abakinnyi mu gihe cy’uyu mukino, akabafasha kunga ubumwe kuko nubwo abatoza batari bahari, bagiye ishyamba atari ryeru.

Uretse abatoza kandi, Musanze FC yaburaga abakinnyi batatu ngenderwaho barimo Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiak bahagaritswe tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kubera inyitwarire idahwitse bashinjwaga n'ubuyobozi.

Ubuyobozi bwaje guhuriza kuri Rwamuhizi Innocent usanzwe ari visi perezida.

Nta cyemezo na kimwe agira kimwemerera gutoza umupira w’amaguru. Byongeye,
si ko kazi ke ka buri munsi kuko ari umuyobozi wa RFTC ishami rya Musanze, ku buryo ubuzima bwe bwose yabuhariye ubucuruzi n’ubwikorezi bw’abantu.

Mbere y’amasaha 24 acyemera izi nshingano, yahise akura Nyandwi Saddam ku rutonde rw’abakinnyi azifashisha, uyu akaba yaranakiniye Rayon Sports. Yazize gusuzugura umwe mu bayobozi babana n’ikipe.

Rwamuhizi yegeranyije ikipe, ku munsi nyirizina yinjira kuri Stade Ubworoherane nk’ushinzwe ibikoresho by’ikipe cyangwa Kit Manager, atangiye gutoza abantu bagwa mu kantu.

Ni icyemezo cyagizwe ibanga rikomeye kugeza atunguye abafana ku mukino nyirizina, ubundi atsibura Rayon Sports bitego 2-0.

Rwamuhizi yabwiye IGIHE ko uwo ari we wese muri Musanze FC yakwifuza kubona aho yacisha inama ze ngo ahangamure igihangange nka Rayon Sports, cyari kimaze iminsi kidakorwa mu jisho na Musanze FC.

Yagize ati "None wowe uwaguha ayo mahirwe wayanga? Twaricaye nk'ubuyobozi twishakamo uwasimbura umutoza ngo ajye kunganira umutoza wongera imbaraga abakinnyi ndetse na Drogba (Imurora Japhet, Team Manager) hanyuma bahitamo njye kuko nsanzwe nkunda umupira, nywusobanukiwe kandi n'ibitekerezo ntanga mu ikipe bumva byubaka. Nanjye nemeye ntazuyaje, niko kumbona hariya."

"Ikipe ni iyacu, turayikunda, ntabwo twayitererana, twakora igishoboka cyose igatsinda. Noneho bigeze kuri Rayon Sports twari tumaze imyaka itanu tudatsinda biba ari urundi rwego, ni yo mpamvu inshingano twazifatiye kandi wabonye ko twageze ku ntego yacu."

Ikindi kidasanzwe, ni uko nta cyemezo kimwemerera gutoza agira, ariko byarangiye atoje kandi ikipe ye iratsinda.

Ahamya ko nta mpungenge z’ibihano ashobora guhabwa. Ati "Ko ntari umutoza se ngo nzasubira kuri ntebe, bazampana bankuye he?"

Ku rundi ruhande, biragoye kumva uburyo umuntu utamenyereye gutoza ikipe y’umupira w’amaguru, yabashije gusoma umukino, agatsinda ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, itozwa na Haringingo Francis, umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda.

Yakomeje ati "Ikipe yanjye nsanzwe nyisobanukiwe neza ntabwo byangoye, hari inama natanze zihindura umukino. Reka nguhe urugero, ni njye wabwiye umutoza Idrissa ko ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe, yakuramo rutahizamu Eric Kanza akamusimbuza (Munyeshyaka Gilbert) Lukaku kandi byatanze umusaruro kuko twakomeje gusatira cyane biragira tubonye ibitego bibiri."

"Ni ubwa mbere natozaho mu buzima bwanjye ariko byandenze kuko na n'ubu sindiyumvisha ko ari njye watsinze igihangange Rayon Sports, ndaye nganira n'itangazamakuru kuko mwamenye ko hari igikorwa nakoze."

Uhereye ibumoso: Harerimana Gilbert utoza Abanyezamu ba Musanze FC; Imurora Japhet ushinzwe Ubuzima bw'Ikipe (Team Manager), Rwamuhizi Innocent ushinzwe gucunga Ibikoresho na Nyandwi Idrissa wongerera ingufu Abakinnyi, ni bo bajyaga inama ku mukino batsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0
Uhereye ibumoso: Harerimana Gilbert utoza Abanyezamu ba Musanze FC; Imurora Japhet ushinzwe Ubuzima bw'Ikipe (Team Manager), Rwamuhizi Innocent ushinzwe gucunga Ibikoresho na Nyandwi Idrissa wongerera ingufu Abakinnyi, ni bo bajyaga inama ku mukino batsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0
Uko abakinnyi bicaga amabwiriza yabahaye, ntibabyumvaga kimwe
Uko abakinnyi bicaga amabwiriza yabahaye, ntibabyumvaga kimwe
Musanze FC igiye kwihanangirizwa nyuma y'uko Umuyobozi wungirije wayo, Rwamuhizi Innocent, agaragaye atoza kandi atabyemerewe
Musanze FC igiye kwihanangirizwa nyuma y'uko Umuyobozi wungirije wayo, Rwamuhizi Innocent, agaragaye atoza kandi atabyemerewe
Rwamuhizi Innocent agaragara ku rupapuro rwifashishwa ku mukino nk'ushinzwe gucunga ibikoresho bya Musanze FC
Rwamuhizi Innocent agaragara ku rupapuro rwifashishwa ku mukino nk'ushinzwe gucunga ibikoresho bya Musanze FC

Amafoto: Renzaho Christophe / Rwanda Magazine