Uyu Munya-Brésil w’imyaka 26 yavuze ko gusezererwa mu Gikombe cy’Isi byamugizeho ingaruka mu mitekerereze, bigatuma adakurikiza gahunda y’imyitozo yari asanzwe agenderaho mu kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Vinícius yasobanuye ko nyuma y’iri rushanwa yahisemo gufata umwanya wo kuruhuka no kuba hafi y’umuryango we, aho gukora imyitozo nk’uko yari asanzwe abigenza mu myaka yabanje.
Ati “Ntekereza ko ntiteguye neza nyuma y’Igikombe cy’Isi kuko gusezererwa byatugizeho ingaruka zikomeye twese muri Brésil. Ntitwari twiteze gusezererwa hakiri kare. Mu biruhuko nahisemo kuruhuka, gutuza no kumarana igihe kinini n’umuryango wanjye, bituma nkora imyitozo mike ugereranyije n’uko nabigenzaga mu myaka yashize.”
Uyu mukinnyi yavuze ko ibiganiro byo kongera amasezerano muri Real Madrid ndetse n’amakipe atandukanye yamwifuje mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, na byo byamutesheje umutwe mu gihe yiteguraga umwaka mushya w’imikino.
Nubwo ibyo byose byagize ingaruka ku musaruro we, Vinícius yavuze ko atacitse intege kuko umwaka w’imikino ukiri muremure, bityo akaba afite igihe gihagije cyo kwisubiraho.
Yibukije ko no mu mwaka w’imikino ushize yatangiye adahagaze neza, aho kugeza mu Ukuboza yari amaze gutsinda ibitego bitanu gusa, ariko akaza gusoza shampiyona afite ibirenga 20.
Yavuze ko ibyo bimwongerera icyizere cyo kongera kwitwara neza, cyane cyane mu mikino ikomeye asanzwe agaragarizamo ubuhanga.
Mu mikino 12 amaze gukinira Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino, Vinicíus yari amaze gutsinda igitego kimwe gusa. Yanahawe ibihano byo gusiba imikino ine muri Shampiyona ya Espagne, La Liga.
Uyu rutahizamu yanagarutse ku mbogamizi zo gukomeza kwitwara neza mu gihe kirekire, avuga ko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ari bo bakinnyi babashije kubigeraho mu buryo budasanzwe.
Ati “Gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru mu gihe kirekire biragoye cyane. Ntekereza ko Cristiano Ronaldo na Messi ari bo bonyine babashije kubikora mu myaka myinshi, bagakomeza kugira imibare ikomeye. Ndi umuntu nk’abandi, nkora amakosa, ariko buri gihe ngerageza gutera imbere no kurushaho gusobanukirwa umupira w’amaguru n’ubuzima bwa buri munsi.”
Yongeyeho ko akiri muto kandi ko na we akeneye igihe cyo kwishimira ubuzima bwe hanze y’ikibuga.








Ibitekerezo 0