{Kapiteni wa Manchester United, Nemanja Vidic wasinye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, arasezera ku bakunzi ba Manchester United ku mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona y’Abongereza ubahuza na Hull City i Old Traffold saa 20h45.}

Vidic w’imyaka 32 azerekeza muri Inter Milan yigurishije ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguye mu mpeshyi, akaba yaramaze no gusinya imbanziriza-masezerano.

Aganira na Daily Express yo mu Bwongereza, Vidic yavuze ko yakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo ikipe itere imbere kandi ko yishimira ibihe byiza yayigiriyemo.

Yagize ati “Sinatekerezaga ko nshobora kumara igihe nk’iki mu Bwongereza mu ikipe nifuzaga gukinamo nkiri muto, ndishimira ibihe byiza nahagiriye no kuba narabaye umwe mu batumye igira icyo igeraho.”

Vidic avuga ko yishimira kuba yaratojwe na Sir Alex Ferguson, wasezeye mu 2013, wamwigishije byinshi mu kibuga no hanze yacyo.

Umufaransa Patrice Evra nawe wageze muri iyi kipe mu 2006 yavuze ko kumva umuntu nka Vidic asezera ari imbaraga ikipe iba itakaje, kuko ari umwe muri ba myugariro beza Manchester United yagize.

Ryan Giggs uri gutoza Manchester United by’agateganyo avuga ko Vidic ariwe mukinnyi mwiza w’inyuma bakinanye muzima bwe.

Vidic araba akinira Manchester United umukino wa 299 mu marushanwa yose, ashobora gukina umukino wa nyuma muri Manchester United ku Cyumweru basoza shampiyona bakina na Southampton.

Manchester United iri ku mwanya wa 7 n’amanota 60 n’ikinyuranyo cy’amanota 21 kuri Liverpool ya mbere.

Uyu munya Seribiya, wamaze imyaka 8 muri iyi kipe avuye muri Spartak Moscow kuri miliyoni 7 z’amapound, yatwaye ibikombe 15, 5 bya shampiyona na champions league mu 2008.