Byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025 muri Four Points by Sheraton.
Ubwo yagarukaga ku byo azakora mu gihe yatorwa, Shema yagaragaje ko azazamura ibihembo nk’imwe mu mpamvu zo kongera ihangana hagati y’amakipe.
Uyu mugabo yatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore hazahembwa amakipe umunani ya mbere, mu gihe mu bagore ari atandatu.
Izegukana Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo izahabwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri 60 Frw, iya gatatu 40 Frw, iya kane 30 Frw, iya gatanu izahabwe 25 Frw, iya gatandatu 20 Frw, iya karindwi 15 Frw, mu gihe iya munani izabona miliyoni 10 Frw.
Mu Cyiciro cya Kabiri izegukana igikombe izahabwa miliyoni 25 Frw, iya kabiri 20 Frw, iya gatatu 15 Frw, iya kane 13 Frw, iya gatanu 11 Frw, iya gatandatu 9 Frw, iya karindwi izabona zirindwi, mu gihe iya munani izabona eshanu.
Muri ruhago y’abagore, mu Cyiciro cya Mbere n’icya kabiri hazajya hahembwa amakipe atandatu ya mbere.
Izegukana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore izahabwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri izahabwa miliyoni 15 Frw, iya gatatu 10 Frw, iya kane miliyoni 8 Frw, iya gatanu miliyoni 6 Frw, mu gihe iya gatandatu izabona miliyoni 4 Frw.
Mu Cyiciro cya Kabiri, amakipe azagabana kuva kuri miliyoni 10 Frw kugeza ku ya gatandatu izabona miliyoni eshatu Frw.
Biteganyijwe ko miliyoni 484 Frw azajya mu bihembo amakipe azajya asaranganywa. Izigera kuri miliyoni 280 Frw azajya mu Cyiciro cya Mbere na 105 Frw mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo.
Ntabwo ari amakipe gusa kuko biteganyijwe ko n’abakinnyi bahize abandi bazajya bahembwa haba mu mikino ibanza ndetse n’igihe Shampiyona zarangiye.
Shema Ngoga Fabrice aheruka kwemezwa nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu matora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.
Itsinda bazakorana rigizwe na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Mbere, uwa Kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.








Ibitekerezo 0