Maso agiye muri Gicumbi gusimbura Ruremesha Emmanuel wahoze ayitoza werekeje muri Etincelles.

Mu kiganiro na IGIHE ku murongo wa telefoni, Maso yagize ati “Ni byo twamaze kumvikana, ariko sindasinya. Twaraganiriye, tureba ibibazo bihari n’inzira zo kubikemura.”

Abajijwe bimwe mu byo baganiriye byatumye afata icyemezo cyo kwerekeza muri Gicumbi, Maso yagize ati “Zimwe mu ngamba twavuze zirimo nko gukoresha abakinnyi bajyanye n’ubushobozi bw’ikipe, dushingiye ahanini ku bakomoka muri aka gace kugirango n’abaturage bayiyumvemo batange umusanzu wabo.”

Akomeza avuga ko intego ye nk’umutoza wa Gicumbi FC ari uguteza imbere umupira w'amaguru, kubaka ikipe ifite icyerekezo no kuyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Maso ahawe akazi muri Gicumbi FC nyuma y’ukwezi kumwe asezerewe muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri yungirije umutoza Cassa Mbungo André nawe wirukanwe kubera umusaruro muke.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe nka Musanze FC ategerejwe n'akazi gakomeye ko kongera kubaka Gicumbi FC yatakaje abakinnyi bayo bakomeye barimo rutahizamu Antoine Dominique werekeje muri Police FC, Rucogoza Aimable Mambo waguzwe na Bugesera FC ndetse na Nsengayire Shadad werekeje muri Etincelles.

Nshimiyimana Maurice 'Maso' agiye gutoza Gicumbi FC
Nshimiyimana Maurice 'Maso' agiye gutoza Gicumbi FC