Ku myaka 33 afite ubu, Coentrão wakiniye Portugal imikino 52, yasezeye mu mpera z’umwaka ushize w’imikino ubwo yari asoje amasezerano muri Rio Ave.
Uyu mugabo usanzwe ari inshuti na Cristiano Ronaldo nyuma yo kubana muri Real Madrid no mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yahise akomereza mu wundi mwuga utandukanye cyane n’umupira w’amaguru.
Mu gihe Ronaldo w’imyaka 36 akomeje kugera ku bigwi bitandukanye muri ruhago, aho kuri ubu akinira Manchester United, Coentrão wakinaga inyuma ibumoso ari kugera ku nzozi ze mu kazi akorera ku nyanja.
Fábio Coentrão yaguze ubwato bwe bwa mbere ubwo yakinaga ndetse bwifashishijwe mu kurokora abarobyi 15 bari bagiye kurohama bari mu bundi.
Kuri ubu, uyu wahoze ari umukinnyi wa Real Madrid, Benfica na Sporting Lisbon akorera uburobyi mu buryo bwuzuye ku nyanja.
Yabwiye shene ya Empower Brands ko gukora uburobyi atari igisebo nk’uko abantu benshi babitekereza.
Ati “Ubuzima bwo mu nyanjya si igisebo nk’uko abantu benshi babitekereza. Ni umurimo nk’iyindi. Ntabwo ari ibyo gusa, inyanja ni nziza kandi turayikeneye.”
Yakomeje agira ati “Hari abantu benshi bakorera hano kandi uyu mwuga ugomba kubahwa nk’iyindi yose”.
Agaruka kuri uyu mwuga wahoze ari inzozi ze, Coentrão yagize ati “Abantu bakunda inyanja kandi bashaka kugira inararibonye ryayo bakwiye gukurikira inzozi nzabo. Ni akazi ku bakiri bato. Papa yari afite ubwato, yakundaga kuroba nanjye nkajyana na we nkiri umwana.”
Yakomeje agira ati “Ubuzima bwanjye bwari inyanja…inyanja no kuroba. Birumvikana, nari nzi ko umupira w’amaguru umunsi umwe uzarangira nkafata icyerekezo gishya mu buzima bwanjye. Ibyishimo byanjye ni ubu bwato kandi ubu ni bwo buzima nshaka kubamo.”
Ubwo yari muri Real Madri hagati ya 2011 na 2018, Coentrão yatwaye ibikombe bibiri bya La Liga, kimwe cya Copa del Rey na kimwe cya Supercopa de España, UEFA Champions League ebyiri, UEFA Super Cup imwe n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe inshuro ebyiri.








Ibitekerezo 0