Kubera umusaruro mubi Jose Mourinho akomeje kugaragaza mu ikipe ya Chelsea igisubizo cya nyuma gishobora kuba icyo kumusezerera n’ubwo yayihesheje igikombe cya shampiyona giheruka.
Mu batoza barimo gutekerezwaho bashobora kuvamo uzasimbura Mourinho uri ku mwanya wa 16 n’amanota 15 muri shampiyona, harimo na Brendan Rodgers wahoze atoza ikipe ya Liverpool kuri ubu udafite ikipe atoza nyuma y’uko asezerewe mu mezi abiri ashize kubera umusaruro muke agasimburwa n’umudage Jurgen Klopp.
Guus Hiddink watozaga ikipe y’igihugu y’u Buhorandi kuva muri Kanama 2014 akaza gusezera muri Kamena uyu mwaka kubera umusaruro muke nawe ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Jose Mourinho.
Uyu ni umutoza ufite ubunararibonye cyane kuko yatoje amakipe menshi akomeye nka PSV Eindhoven, Fenerbahçe, Valencia, Real Madrid, u Burusiya, Australia, u Buholandi n’andi atandukanye ndetse yananyuze muri Chelsea mu 2009 nk’umutoza w’agateganyo.
Avram Grant nawe watoje Chelsea hagati ya 2007 na 2008 ni umwe mu batoza bashobora kuyizamo gusimbura Mourinho utamerewe neza muri iyi minsi.
Uretse Chelsea, Avram Grant yanatoje amakipe nka West Ham United mu Bwongereza, Maccabi Haifa, Maccabi Tel Aviv, z’iwabo muri Israel ndetse n’ikipe y’igihugu ya Israel, ubu atoza igihugu cya Ghana.
Fabio Capello nawe watoje amakipe akomeye atandukanye nka AC Milan, AS Roma, Juventus, Real Madrid, igihugu cy’ u Bwongereza n’icy’u Burusiya ni umwe mu bashobora kujya i Stamford Bridge kurokora Chelsea irusha inota rimwe amakipe ari mu murongo w’ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Biteganyijwe ko mu gihe Mourinho yaba yirukanywe mbere y’uko amasezerano ye arangira agomba guhabwa imperekeza ya miliyoni 40 z’ama pound ikintu cyakomeje gutuma umuherwe w'ikipe adahita amwirukana nk’uko asanzwe abikora ku batoza batitwaye neza.








Ibitekerezo 0