Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko amakuru bakesha umwe mu bayobozi bo muri Yanga bashinzwe kuyishakira abakinnyi ko banyuzwe n’imikinire ya Mukunzi Yannick wabaye umukinnyi mwiza mu mukino wa CECAFA Kagame cup wahuje APR FC na Al Ahly Shandy.

Kubera imyaka y’ubukure, kuva mu 2014, Yanga yatangiye kujya yongerera umwaka umwe w’amasezerano ya Mbuyu Twite baguze muri APR FC ariko bivugwa ko yatijwe na FC Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi basaba ko buri mwaka Yanga yishyura FC Lupopo ibihumbi 10 by’amadorali (asaga miliyoni 7 FRW).

Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC itwara igikombe cya shampiyona
Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC itwara igikombe cya shampiyona
Mukunzi ni umukinnyi wa APR FC wazamukiye mu ishuri ryayo ry'umupira w'amaguru
Mukunzi ni umukinnyi wa APR FC wazamukiye mu ishuri ryayo ry'umupira w'amaguru

Yanga ishobora kutongerera amasezerano Mbuyu bakarangiza ikibazo bagura Mukunzi Yannick, usanzwe ari umukinnyi wa APR FC wakuriye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.

Muri Yanga, Mukunzi yasangamo kapiteni we mu ikipe y’igihugu, Niyonzima Haruna uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu gihe Yanga yitegura kurekura ba myugariro bo ku mpande, Pato Ngonyani na Rajab Zahir iyi kipe yatangiye ibiganiro na Rusheshangoga Michel uri kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame cup iri kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Umubare munini w’abakinnyi ba APR FC bari kurangiza amasezerano, aho biteganyijwe ko bazahabwa umushinga w’amasezerano ubwo bazaba bagarutse i Kigali nyuma ya tariki ya 2 Kanama 2015.

Mukunzi arifuzwa na Yanga gusimbura Mbuyu Twite wishyurirwa ibihumbi 10 $ nk'intizanyo ya FC Lupopo
Mukunzi arifuzwa na Yanga gusimbura Mbuyu Twite wishyurirwa ibihumbi 10 $ nk'intizanyo ya FC Lupopo
Mukunzi ashobora gusohoka muri APR FC akajyana na Rusheshangoga muri Yanga
Mukunzi ashobora gusohoka muri APR FC akajyana na Rusheshangoga muri Yanga

Mukunzi Yannick avuye muri APR FC yaba asigiye umwanya Butera Andrew, Nsabimana Eric bagafatanya na Bizimana Djihad waguzwe muri Rayon Sports.

Mukunzi na Rusheshangoga basohotse muri APR FC baba biyongereye kuri Mugiraneza Jean Baptiste (Azam FC/Tanzania), Bayisenge Emery mu cyiciro cya kabiri cya Autriche, Ngomirakiza Hegman wasinye imyaka ibiri muri Police FC.