Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama 2026 cyagarutse ku myiteguro ya Super Coupe izahuramo na APR FC.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 saa 18:30 muri Stade Amahoro. Uzabanzirizwa n’uwa Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC uzaba saa Cyenda.

Ubwo yari abajijwe niba yaranyuzwe n’abakinnyi bashya, Bruno Ferry yavuze ko ari abakinnyi beza bazamufasha ku mukino wa APR FC n’indi ya shampiyona isigaye.

Ati “Yego ni byiza cyane kuba ubuyobozi bwarabashije kutubonera abakinnyi. Bafite ubunararibonye, turabiringiye ku mukino wa APR ndetse n’indi ya shampiyona isigaye.”

By’umwihariko uyu mutoza yagaragaje ko Aziz Ben Dao ari umukinnyi mwiza cyane babanye muri Accra Alliance kandi ari kugenda amenyera neza.

Mu isoko ryo muri Mutarama 2026, Rayon Sports yaguze abakinnyi batandatu, aho umutoza Ferry yavuze ko bose biteguye kuzakina.

Ati “Yego bose barahari, buri wese yiteguye gukina, hasigaye kuzahitamo abakinnyi babanza mu kibuga, gusa buri wese ariteguye.”

Nubwo uyu mutoza avuga ibi, rutahizamu Fall Ngagne yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu ku giti cye, aho yazengurukaga hanze y’ikibuga bityo bigaragara ko ashidikanywaho.

Bruno Ferry kandi yavuze ko bakomeje kwitegura cyane kuko umukino wa APR FC utoroshye ariko bizeye kuzitwara neza.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yavuze ko abakinnyi bose biteguye kandi bameze neza ku mukino wa APR FC
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yavuze ko abakinnyi bose biteguye kandi bameze neza ku mukino wa APR FC
Rutahizamu Fall Ngagne yakoze imyitozo yo ku giti cye
Rutahizamu Fall Ngagne yakoze imyitozo yo ku giti cye
Umutoza wa Rayon, Bruno Ferry, yavuze ko azizi Ben Dao ari umukinnyi mwiza babanye muri Accra Alliance
Umutoza wa Rayon, Bruno Ferry, yavuze ko azizi Ben Dao ari umukinnyi mwiza babanye muri Accra Alliance
Umunyezamu Kwizera Olivier ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino
Umunyezamu Kwizera Olivier ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino