Kalisa Jean Paul yitabye Imana kuwa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize indwara y’impyiko. Yasize umugore n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu, yapfuye afite imyaka 41 y’amavuko.
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Kalisa, mushiki we Yvette yavuze ko musaza we yabaye umuntu wihangana cyane mu gihe cyose yamaze arwaye akaba yahoraga abarema agatima ababwira ko yumva ameze neza kandi azakira.
Uretse inshuti n’abo mu muryango we, uyu muhango wanitabiriwe na bamwe mu bakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda, by’umwihariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryari rihagarariwe na Munyendamutsa Maurice ushinzwe iterambere.

Bamwe mu bakinnyi bazamuwe n’uyu mutoza barimo Sibomana Patrick wa APR FC na Rutanga Eric bakinnye na Kiyovu Sports bambaye imipira iriho ifoto ya nyakwigendera. Bavuze ko uretse kuba Kalisa yarabagiraga inama kuva mu buto, ngo ni nawe bakesha iterambere bagezeho ubu.
Sibomana Patrick yagize ati” Ni we nkesha kuba ndi aho ngeze, ni umubyeyi wanjye. Ndamwibuka cyane kuva 2009 yaramfashije cyane.”
Rutanga Eric we yagize ati “Inkuru y’urupfu rwa Kalisa yarambabaje cyane kuko yitabye Imana uwo munsi yari yampamagaye turaganira ngitaha numva yitabye Imana. Asize umuryango tuzakomeza kuwuba hafi kuko aho tugeze navuga ko ari Kalisa tubikesha.”
Mu bandi bakinnyi uyu mutoza yazamuye barimo Mubumyi Bernabe, Mwiseneza Djamar, Usengimana Danny, Twagizimana Fabrice ‘Ndikukazi’ , Niyonkuru Ramadhan n’abandi.
Yatoje amakipe atandukanye nka AS Muhanga, Union yahindutse Gasabo, yazamuye Gicumbi FC mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikinowa 2012/2013. Yatoje ishuli ry’umupira rya Ferwafa, yananyuze mu makipe nka Police FC, Amagaju FC, Rayon Sports FC [aho yari yungirije Kayiranga Baptiste], Musanze FC nk’umutoza wungirije.








Ibitekerezo 0