Wari umukino mwiza wo kwemeza abayobozi be nyuma yo gutsindwa imikino itatu yawubanjirije yinjijwemo ibitego bitanu akinjiza kimwe gusa.
Sibyo gusa kuko Musanze FC imaze imikino icyenda idatsinda, iheruka intsinzi mbere ya Noheli yakuye kuri Rwamagana City ku bitego 3-1 tariki 4 Ukuboza 2022 kuri Stade Ubworoherane.
Ikidasanzwe ni uko muri iyo mikino icyenda yatakaje, itandatu yose yayiburiyemo intsinzi yayakiriye ku Ubworoherane ahazwi nko ku mbehe yayo. Ubusanzwe Ikipe yose igiyeyo igenda yikandagira kuri ubu siko bikimeze ahubwo Musanze yakira mukeba ari yo yikandagira.
Ikipe ye yatakaje umukino ku kibuga cye ku bitego 3-0. Mbere y'uyu mukino icyizere cyari cyose ku banya-Musanze ko bashobora gukura amanota kuri APR FC kuko bigeze gukora ibisa n'ibi tariki 16 Gashyantare 2022 ubwo batozwaga n'Umunya-Kenya, Frank Ouna wataye ikipe akajya ku mugabane w'u Burayi.
Umutoza Adel Ahmed yatangiye umukino aha amabwiriza menshi abakinnyi be, iminota myinshi y'umukino yayimaze ahagaze ubona ko afite icyizere cyinshi cyo kwitwara neza gusa uko umukino wicumaga ni ko yagendaga atakaza icyizere kugeza ubwo mu mpera zawo ibitego bimaze kurumbuka yarekeye guha amabwiriza abakinnyi be kugeza umukino urangiye.
Nyuma y'umukino nk'ibisanzwe Adel yakoze mu biganza bya Ben Moussa wa APR FC wari wamusuye amusezeraho amakipe yombi ajya mu rwambariro ari nako abatoza ku mpande zombi biteguraga kuganira n'abanyamakuru.
Kuri Adel siko byagenze, Uyu mutoza wagaragaraga yacitse intege cyane yicaye ku ntebe y'abasimbura iminota 30 ashengurwa n'agahinda ko gutsindwa na APR FC ku kibuga cye. Ibimenyetso yakoraga byari byiganjemo kwimyoza bya buri kanya, kwishima mu mutwe anawuzunguza bigaragara ko ababaye cyane.
Umwungiriza we Ibrahim Abdulla yaje aramuganiriza akanya gato, Adel utari ufite igitekerezo cyo kuhava, Abdulla yamusize ku ntebe ajya kureba abakinnyi mu rwambariro.
Hashize akanya gato Umwungiriza we agiye, Rutahizamu Twizerimana Onesme wanabaye umukinnyi we muri 2020 yaje kumuganiriza ngo amufashe kumwibagiza ibyari bimaze kumubaho.
Nyuma y'uyu mukino, APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 43 ikurikiwe na Rayon Sports n'amanota 42, Kiyovu Sports ni iya gatatu na 41mu gihe Musanze FC yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 24 n'umwenda w'ibitego umunani.















Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0