Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gusezererwa na Rayon Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Gorilla na Gikundiro zanganyije igitego 1-1 mu mikino yombi ariko Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma kubera igitego yatsinze mu mukino ubanza.
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yagaragaje ko amategeko akwiye kuvugururwa bityo itegeko ry’igitego cyo hanze rikavaho.
Ati “Tuvuyemo kubera amategeko. Ahantu umupira ugeze birakwiye ko natwe dukurikira. Birakwiye ko tugenda n’aho ibintu bigeze.”
Itegeko ry'igitego cyo hanze ntirigikoreshwa mu marushanwa y'i Burayi (UEFA), ariko muri Afurika (CAF) riracyakoreshwa.
Kirasa yakomeje avuga ko mu mukino ubanza birangayeho.
Ati “Ku mukino ubanza twabonye uburyo bwinshi tutabyaje umusaruro bityo turicuza kwishyurwa kiriya gitego. Tugomba kuzashyira imbaraga mu kubyaza umusaruro imipira iyo igeze hagati mu kibuga.”
Uyu mutoza kandi yagaragaje ko nubwo basezerewe ariko bishimira uko bitwaye mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Ati “Twishimiye ko twakoze amateka yo kugera muri ½ tuzareba ko umwaka utaha twazagera ku mukino wa nyuma cyangwa tukazegukana igikombe. Birasaba ko abayobozi nabo bashyiramo imbaraga mu bakinnyi n’abatoza.”
Ku wa Gatanu, amakipe yombi arongera guhurira mu mukino w’Umunsi wa 32 wa BK Pro League, aho umutoza Kirasa yagaragaje ko bakwiye kuzereka Rayon Sports ko yabasezereye itabarusha ahubwo ari ukubera amategeko atagendanye n’igihe.







Ibitekerezo 0