Si umutoza Bizumuremyi Radjab wagarutse gusa kuko na Perezida w’iyi kipe, Ndagijimana Enock yisubiyeho ku cyemezo cyo kwegura, nyuma yo kuganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

Ku wa 20 Mutarama 2024 ni bwo Bizumuremyi Radjab atagaragaye ku rutonde rw’abatoza bayoboye umukino Etincelles FC yahuyemo n’Amagaju FC, ku Munsi wa 17 wa Shampiyona.

Ikibazo cy’uyu mutoza n’iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu cyatangiye mbere y’umukino wa Gorilla FC wabereye i Kigali ku itariki ya 13 Mutarama, ikahatsindirwa ibitego 2-1.

Amakuru aturuka mu ikipe avuga ko mbere yo gutsindwa uyu mukino, Bizumuremyi yari yabanje kwandikira Ubuyobozi ibaruwa abumenyesha ko atishimiye uko bwitwaye ku isoko ry’abakinnyi, bityo yifuza ko yakongererwa imbaraga agahabwa abashya kugira ngo ikipe izasoreze Shampiyona mu myanya myiza.

Bizumuremyi Radjab yahisemo kujya ku ruhande mu gihe yahaye agahenge ubuyobozi ngo bube butekereza ku kibazo yabugejejeho bituma adatoza umukino wa Gorilla FC.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yemeje ko Umutoza Bizumuremyi yagarutse mu myitozo nyuma y’ibiganiro ko ndetse agiye gushakirwa ibyo yifuza kugira ngo Ikipe ikomeze ihatane kuri Shampiyona.

Yagize ati “Umutoza yagarutse mu ikipe ndetse yakoresheje imyitozo ya mu gitondo, ibyo yasabaga turi kubikemura kugeza ubu nta kibazo dufitanye."

"Uyu mwaka twatangiye nabi ariko twumvikana ko mu gice cya kabiri cya Shampiyona tuzashaka abakinnyi batatu ntibyaza gukunda ariko twabiganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse byarangiye. Nawe ntabwo yigeze asezera ahubwo yari ategereje icyizava mu biganiro."

Mu bibazo Bizumuremyi yari yagaragarije Ubuyobozi harimo icyo kudahemberwa ku gihe, yijejwe ko abakinnyi bagiye kwishyurwa ikirarane cy’ukwezi k’Ukuboza baberewemo ndetse n’abakinnyi batatu bagiye kumugurira mu myanya ine bafite isigaye mu bakinnyi 30 batemerewe kurenza.

Ku makuru yavugwaga ko Akarere ka Rubavu katagize icyo gakora, Perezida Ndagijimana ashobora kwegura kuko Komite yose yamutaye kubera guhunga ibibazo byagongaga Ikipe, Perezida wa Etincelles FC yemeje aya makuru koko, avug ko yari yafashe uwo mwanzuro ariko yaje kwisubiraho nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Ati "Yego niko byari bimeze ndetse nabiteganyaga vuba ariko nisubiyeho nyuma yo kuganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, hari ibyo bemeye gukora birimo kujya ku isoko tugashaka abakinnyi bakomeye kandi mu buryo bwihuse twizera ko ikipe izasoreza Shampiyona mu myanya myiza."

Perezida Ndagijimana umaze gutanga miliyoni 21 Frw uyu mwaka, ategereje kuyasubizwa n’ubwo iyo agiye kuyishyuza ku Karere, ngo abwirwa ko azayishyurwa na Etincelles FC kandi nta gikorwa na kimwe kibyara inyungu iyi Kipe ifite akaba ari n’imwe mu mpamvu zatumaga ashaka kwegura kuko yari yaratereranywe, gusa Akarere ka Rubavu n’Intara y’Uburengerazuba bemeye kuzayamusubiza agakomeza kuyobora iyi Kipe yambara umutuku n’umweru.

Uretse kuba Ikipe itarahemba abakozi bayo ukwezi gushize, n’abakinnyi baje mu igeragezwa barimo Abarundi n’Abanye-Congo ntibarishyurwa amafaranga yo gusinya amasezerano, bishobora kuviramo Ikipe kubabura.

Nyuma y’uko Etincelles FC itsinzwe na Gorilla FC FC igitego 1-0, yahise yisanga ku mwanya wa 14 n’amanota 17, aho irusha Bugesera FC ya 15 inota rimwe, ndetse irusha Etoile de l’Est ya nyuma amanota atanu.

Bizumuremyi Radjab utoza Etincelles FC yagarutse mu Ikipe nyuma yo kwemererwa ibyo yari yarasabye
Bizumuremyi Radjab utoza Etincelles FC yagarutse mu Ikipe nyuma yo kwemererwa ibyo yari yarasabye
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yisubiyeho ku kwegura mu Ikipe nyuma y'ibiganiro yagiranye n'Ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Intara y'Uburengerazuba
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yisubiyeho ku kwegura mu Ikipe nyuma y'ibiganiro yagiranye n'Ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Intara y'Uburengerazuba
Etincelles FC ifite ibibazo by'amikoro n'imiyoborere kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n'amanota 17
Etincelles FC ifite ibibazo by'amikoro n'imiyoborere kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n'amanota 17