Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mpera z’iki Cyumweru ikegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘Super Cup 2018’, APR FC yashyize akadomo ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

Muri iyi mpeshyi APR FC yasinyishije Nsengiyumva Mustapha na Nizeyimana Mirafa bavuye muri Police FC, Michel Rusheshangoga wavuye muri Singida Utd, Yves Mugunga na Fiacre Ntwari bavuye mu Intare FC na Evode Ntwari wavuye muri AS Kigali.

Aba bakinnyi bashya muri APR FC ariko ntabwo bishimiwe n’Umutoza wabo ariko ngo ntabwo abayobozi b’ikipe ye atifuje gutangaza amazina bifuza ko agaragaza ko atanyuzwe n’uko isoko ryo kugura abakinnyi ryagenze.

Dr Petrović yabwiye abanyamakuru ati “Abakinnyi baje muri APR FC nka Moustapha, Mirafa n’uriya wavuye muri AS Kigali (ntabwo amuzi izina) ni abakinnyi beza ariko nta mbaraga bafite.”

“Baje muri APR FC ikipe nkuru kandi ikomeye. Bizabagora gutangira gukinishwa kuko ntabwo bari ku rwego rwa bagenzi babo basanze nka; Fitina, Emmanuel na Savio, abakinnyi bafite imbaraga kandi bamwe mu beza uyu munsi”

Yakomeje akomoza ku myanya akiburaho abakinnyi agaruka kuri ba myugariro.

Uyu mugabo ati “Dukeneye myugariro mwiza kandi ukomeye kugira ngo tuzitware neza mu marushanwa ya Afurika. Dufite abakinnyi beza mu yindi myanya ariko se mu bwugarizi ubu Herve (Rugwiro) avunitse ni inde wakina?”

Uyu mutoza ugaragaza ko atishimiye abakinnyi yaguriwe ntacyo yabihinduraho kuko isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda ryafunzwe ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018.

Abo APR FC ifite nibo bazatangira shampiyona tariki 19 Ukwakira 2018 bahangana n’Amagaju FC kuri Stade regional ya Kigali saa 15:30 aho bazanashyikirizwa igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ begukanye.

APR FC yegukanye Super Cup itsinze Mukura VS
APR FC yegukanye Super Cup itsinze Mukura VS
Ljubomir 'Ljupko' Petrovic ntabwo yishimiye abakinnyi yaguriwe muri iyi mpeshyi
Ljubomir 'Ljupko' Petrovic ntabwo yishimiye abakinnyi yaguriwe muri iyi mpeshyi
Moustapha Nsengiyumva ari mu bakinnyi bashya APR FC yaguze batishimiwe n'umutoza
Moustapha Nsengiyumva ari mu bakinnyi bashya APR FC yaguze batishimiwe n'umutoza
Petrovic afitiye icyizere abakinnyi asanganywe kurusha abashya
Petrovic afitiye icyizere abakinnyi asanganywe kurusha abashya