Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukinnyi usigaranye amasezerano y’igice cy’umwaka mu Indahangarwa azerekeza muri Tanzania tariki ya 15 Kanama 2025 gusoza ibya nyuma maze agatangira imyitozo.

Umutesi asanzwe afatanya guconga ruhago no gusiganwa ku maguru aho akinira APR AC.

Ntabwo ari uyu mukinnyi w’umunyarwanda gusa iyi kipe yo muri Tanzania yifuza kuko hari n’amakuru avuga ko Umutesi ashobora kuzajyana na rutahizamu wa AS Kigali WFC, Usanase Zawadi.

Simba Queens ni ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko iheruka kwegukana CECAFA ndetse imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.

Umutesi Magnifique (ubanza iburyo) asigaje amasezerano y'igihe gito mu Indahangarwa WFC

Umutesi Magnifique asanzwe akina umukino wo gusiganwa ku maguru

Usanase Zawadi ari mu bo Simba Queens yifuza