Muri uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, Hanna Hattab, yasimbujwe mu gice cya kabiri nyuma nyuma y’ibirego by’abayobozi ba Gol Gohar, babwiye ikinyamakuru cyo muri Iran cya ISNA bati “uriya musifuzi ntabwo yari ameze neza”.
BBC yatangaje ko Hanna Hattab yavuze ahakana ibirego yashinjwe kuri uyu mukino, ndetse yiteguye kugana inzira y’ubutabera kugira ngo arenganurwe.
Yagize ati “Ngiye gushyira hanze itangazo rishyira umucyo ku byabaye byose, kuko narabeshyewe nkwiriye kwitabaza amategeko.”
Ni mu gihe kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Syria ryo ryatangaje ko ibizamini by’ubuzima byakorewe uyu musifuzi byagaragaje ko ibyo aregwa nta shingiro bifite.
Nyuma y’uyu mukino Hanna yajyanwe kwa muganga kugira ngo apimwe, basanga icyabaye ari uko yabuze isukari ihagije mu maraso ubwo yari gusifura uyu mukino, ndetse nta biyobyabwenge yari yafashe.
Al Jazira ni yo yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Anderson Talisca.







Ibitekerezo 0