Ni umukino watangijwe no kwishyushya ku makipe yombi nk’ibisanzwe, gusa habura iminota 15 ngo ajye mu rwambariro abashinzwe tekiniki muri APR FC baje kuvumbura ko iki kibuga kirimo imyobo n’ibinogo byateza imvune ku bakinnyi b'impande zombi.
Nibwo basabye uwari uyoboye umukino (commissaire) maze na we asaba ushinzwe Ibikoresho mu Ikipe ya Rwamagana City ko yatunganya ahinubiwe mu gihe umukino waburaga iminota 10 gusa ngo utangire.
Byasabye ko umukino ukererwaho iminota icyenda mu gihe mu kibuga hamenwagamo ibyatsi byaje gukurikirwa n’itaka ryo gusiba imwe mu myobo yarimo.
Uretse mu gice kimwe kinubiwe, hakaba hari n’ahandi hatandukanye mu kibuga hagaragara imyobo n’imigina bigaragara ko yahinzwe mu gihe cya vuba ngo iringanizwe, bisa nk’aho cyatunganyijwe hitegurwa uyu mukino.
Uyu mukino waje gutangira saa cyenda n’iminota icyenda gusa ku munota wa 45 nibwo rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yaje guhura n’imvune ubwo yakandagiraga mu cyobo cyari ahagana muri koruneri y’iburyo bw’izamu rya Rwamagana City birangira akuwe mu kibuga atwawe ku ngobyi asimburwa na Sugira Ernest wakinnye igice cya kabiri cyose.
Abakinnyi ba Rwamagana City bo basaga n'abamenyereye ikibuga ndetse babererekeraga ahari imyobo, imigunguzi n’imigina ihinzwe vuba. Urebye mu mukino wose bo akaba ari nta ngaruka cyaje kubagiraho.
Rwamagana City ni yo yasoje umukino mu byishimo kuko yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyodata Janvier ku munota wa 22.
Iyi kipe ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y'u Rwanda yakomeje muri 1/8 nk’ikipe yitwaye neza mu zatsinzwe, izahura na Gasogi United ku itariki ya 13 Kamena 2019.































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0