Uyu mukino wahagaze ku munota wa 27 ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Ngoma, ikibuga kikuzura amazi.
Ibinyujije kuri Twitter, FERWAFA yavuze ko hakurikijwe amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino ugomba gukomeza ku munota wari ugezeho.
Yagize iti “Kubera imvura nyinshi yaguye igatuma umukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports uhagarara ku munota wa 27, kuko ikibuga kitari kigishoboye gukinirwaho, uyu mukino uzasubukurwa ejo tariki 23/04/2023 saa 15h00.”
Yakomeje iti “Nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amarushanwa, mu ngingo ya 38 igika cya gatatu, uyu mukino wahagaze amakipe yombi anganya 1-1 ugomba gukomereza ku munota wari ugezeho kuri Stade ya Ngoma.”
nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amarushanwa, mu ngingo ya 38 igika cya 3,
Uyu mukino wahagaze amakipe yombi anganya 1-1 ugomba gukomereza ku munota wari ugezeho kuri Stade ya Ngoma.— Rwanda FA (@FERWAFA) April 22, 2023
Rwamagana City FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 mu gihe Rayon Sports ifite 49 ku mwanya wa gatatu, irushwa arindwi na Kiyovu Sports ya mbere.






Ibitekerezo 0