Ku wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukino wa nyuma w’iki gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Amerika y’Epfo wagombaga kubera kuri ‘Estadio Monumental Antonio Vespucio Liberti’, stade iri i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine.
Ntibyashobotse kubera imvururu zavutse ubwo abafana ba River Plate bateraga amabuye ku modoka ya Boca Juniors.
Umwanzuro warafashwe umukino wimurirwa ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo guhosha izo mvururu.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 wabereye kuri Stade ya Real Madrid i Santiago Bernabéu’ muri Espagne.
Abantu ibihumbi 81,044 bitabiriye uyu mukino warangiye mu mahoro nta mvururu, watangiye ikipe ya Boca Juniors yari yasuye itungurana ibona igitego ku munota wa 44 cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Argentine Darío Benedetto.
Mu gice cya kabiri River Plate yishyuye icyo gitego ku munota wa 68 cyinjijwe na Lucas David Pratto byatumye umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.
Umukino ubanza wari wanganyije 2-2 kandi amategeko y’iri rushanwa ateganya ko nta mubare w’ibitego byo hanze ugenderwaho mu kwemeza uwegukanye intsinzi.
Hashyizweho iminota 30 yashoboraga gukurikirwa na Penaliti iyo amakipe yombi anganya ariko ntabwo byabaye kuko River Plate yahise itsinda ibindi bitego bibiri byinjijwe na Juan Fernando Quintero ku munota wa 109 na Gonzalo Nicolás Martínez ku munota wa 120.
Uyu mukino wa nyuma wa Copa Libertadores wegukanywe na River Plate witabiriwe n’ibihangange mu mupira w’amaguru birimo; Lionel Messi, Antoine Griezmann, James Rodríguez, n’abandi benshi.
Cristiano Ronaldo bivugwa ko yatumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo ariko ntiyitabiriye dore ko yagombaga kwicarana n’abandi bakinnyi ba Juventus nka Paulo Dybala na Giorgio Chiellini.





















Ibitekerezo 0