Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF ahuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club yo mu karere ka Huye irasabwa ibitego bine ku busa kugira ngo irenge ijonjora rya gatatu igezemo ku nshuro ya mbere.

Yatsindiwe i Khartoum muri Sudani 3-0 na Al-Hilal FC Omdurman, umutoza wayo, Haringingo Francis bita Mbaya yemeza ko bazagerageza gusatira no gushaka ibitego byo kwishyura kugera ku ifirimbi ya nyuma.

Akanama gashinzwe abasifuzi muri CAF kamaze gutangaza abasifuzi bakomoka mu Birwa bya Maurice bazayobora uyu mukino.

Hagati hazaba hari Ahmad Imtehaz Heeralall, afatanye n’abo ku mpande Cauvelet Louis Ralph na Jean Marc Jeff Pithia mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Fabien Heeralall.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019, saa 15:30.

Mukura VS ishoboye kwishyura ibi bitego bitatu igasezerera Al-Hilal FC yaba ibaye ikipe ya kabiri ibonye itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma ya Rayon Sports yabikoze umwaka ushize 2018.

Haringingo Francis n'abakinnyi be ngo bazagerageza kwishyura kugera ku isegonda rya nyuma
Haringingo Francis n'abakinnyi be ngo bazagerageza kwishyura kugera ku isegonda rya nyuma
Mukura VS irasabwa gutsinda Al Hilal ibitego birenga bitatu ngo yandike amateka yo kugera mu matsinda
Mukura VS irasabwa gutsinda Al Hilal ibitego birenga bitatu ngo yandike amateka yo kugera mu matsinda
Umukino wa Mukura VS na Al Hilal uzayoborwa na Ahmad Imtehaz Heeralall na bagenzi be bakomoka mu Birwa bya Maurice
Umukino wa Mukura VS na Al Hilal uzayoborwa na Ahmad Imtehaz Heeralall na bagenzi be bakomoka mu Birwa bya Maurice