Aba batoza bahora bashyamiranye bari bategerejwe na benshi mu mukino uzabahuza bwa mbere nk’abatoza bashya muri aya makipe ahangana bikomeye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza avuga ko uyu mukino uri mu rwego rwo gutegura shampiyona y’umwaka utaha ari na ko abatoza bagerageza abakinnyi bashya, wagombaga gukinwa tariki 25 Nyakanga 2016 ushobora gusubikwa kubera ikirere kitameze neza n’imvura yiganjemo inkuba zikabije.

Nubwo abafana bagera ku bihumbi 91 bari baramaze kugura amatike kugira ngo bazarebe bwa mbere aba bagabo bombi bahoze bahanganye, Guardiola atoza FC Barcelona na Mourinho atoza Real Madrid noneho ubu bakaba bagiye kongera guhangana batoza amakipe y’abakeba mu gihugu cy’u Bwongereza, abashinzwe kuwutegura barashaka kuwukuraho mu rwego rwo kwirinda impanuka zikomeye zishobora kuvuka.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ingendo z’indege zimwe na zimwe zarasubitswe i Beijing. Manchester United yamaze kugera muri uyu Mujyi ndetse na Manchester City ikaba igomba kuhagera uyu munsi.

Xiaozheng Ben, umuvugizi w’akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa yatangaje ko ubu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo barebe ko umukino waba ariko bidakunze mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu benshi bashobora kugira ibibazo wakurwaho.

Uretse Manchester City na Manchester United, iri rushanwa rizanitabirwa n’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage.

Jose Mourinho(ibumoso) na Pep Guardiola(wambaye ishati yera) ku kibuga Camp Nou muri 2011 bagitoza muri Espagne
Jose Mourinho(ibumoso) na Pep Guardiola(wambaye ishati yera) ku kibuga Camp Nou muri 2011 bagitoza muri Espagne
Manchester United n'umutoza wayo mushya, Jose Mourinho bamaze kugera mu Bushinwa
Manchester United n'umutoza wayo mushya, Jose Mourinho bamaze kugera mu Bushinwa
Mourinho asinyira abafana
Mourinho asinyira abafana
Mourinho yatangiye gukorana imyitozo n'abakinnyi ba Manchester United ( iburyo ni Smalling  na Rashford, ibumoso)
Mourinho yatangiye gukorana imyitozo n'abakinnyi ba Manchester United ( iburyo ni Smalling na Rashford, ibumoso)
Pep Guardiola udacana uwaka na Mourinho nawe yatangiye gukina imikino ya gicuti
Pep Guardiola udacana uwaka na Mourinho nawe yatangiye gukina imikino ya gicuti
Umukino wa mbere atoza Manchester City, Pep Guardiola yatsinzwe na Bayern  Munchen yahozemo igitego kimwe ku busa
Umukino wa mbere atoza Manchester City, Pep Guardiola yatsinzwe na Bayern Munchen yahozemo igitego kimwe ku busa