Arsenal FC yagombaga kugera ku kibuga cya Brighton saa Sita zuzuye z'amanywa, yakoze urugendo rw'isaha n'igice yayobye igenda intera y'ibilometero 152 igana mu Mujyi wa Bournemouth.

Aba basore batozwa na Jack Wilshere bisanze bari mu wundi mujyi badashobora kujya i Brighton bari gukinira ku buryo batangira umukino ku isaha yari yagenwe. Byabaye ngombwa ko basubira ku kibuga cy'imyitozo cya Arsenal, London Colney maze ikipe ikora imyitozo.

Umukino wasubitswe ndetse itariki uzakinirwaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Imodoka yari itwaye Arsenal U18 yayobye ijya Bournemouth kandi yari gukinira i Brighton
Imodoka yari itwaye Arsenal U18 yayobye ijya Bournemouth kandi yari gukinira i Brighton
Jack Wilshere utoza Arsenal y'Abari munsi y'imyaka 18 yakoresheje imyitozo idateganyijwe kubera kuyoba kw'ikipe ye byatumye umukino usubikwa
Jack Wilshere utoza Arsenal y'Abari munsi y'imyaka 18 yakoresheje imyitozo idateganyijwe kubera kuyoba kw'ikipe ye byatumye umukino usubikwa