Iradukunda w’imyaka 16 yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Mukura Victory Sports atangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino guhera muri Nzeri 2022. Ku munsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, uyu musore ukina ku mpande n’imbere afasha abasatira izamu amaze gutsinda ibitego bitanu n’imipira itanu yabyaye ibitego.
Iradukunda ufite imikinire yihariye azwiho gucenga cyane, kugumana umupira, gutanga imipira myiza ibyara ibitego, kurekura amashoti akomeye ndetse no gutera neza imipira iteretse.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Iradukunda ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Burayi na Aziya.
Ku isonga hari Ikipe ya Al Wahda yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu isanzwe ikinamo n’undi munyarwanda Murenzi Patrick nawe wavuye muri Mukura VS.
Amakuru kandi yemeza ko intumwa y’iyi kipe imaze igihe ikurikira uyu mukinnyi haba ku bibuga Mukura VS iba yakiniyeho ndetse no kureba kuri interineti imwe mu mikino uyu musore yagaragayemo.
Iyi ntumwa yakurikiye imwe mu mikino ya shampiyona yahuje Mukura VS yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 kuri Stade Huye tariki 26 Gashyantare, uwo yatsinzwemo na Rwamagana City igitego 1-0 na none kuri Stade Huye tariki 18 Gashyantare n’uwo yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-0 kuri Stade ya Ngoma tariki 11 Gashyantare 2023.
Si mu barabu gusa kuko n’Uhagarariye Ikipe ya Genk yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi ategerejwe mu Rwanda tariki 17 Mata aho azamara ibyumweru bibiri akurikirana iyi mpano ikomeje gutanga icyizere.
Andi makipe ni SC Paderborn 07 yo mu cyiciro cya kabiri mu Budage ndetse na Levante yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, bakomeje ibiganiro.
Ibiganiro bikomeje kugenda neza, nta gihindutse Iradukunda azerekeza hanze y’u Rwanda ku mpera y’uyu mwaka w’imikino.








Ibitekerezo 0