{Harerimana Didier (Ruvuzimana) w’imyaka 18 y’amavuko ukinira Kiyovu Sports ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse agasubizwa mu Burundi igihe bigaragaye ko indangamuntu akoresha yayihawe mu buryo butemewe n’amategeko.}

Uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports yavumbuwe kuri uyu wa Kabiri ubwo yajyaga ku biro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda asaba urwandiko rumwemerera kujya mu mahanga (Passport), aho yashakaga kujya gukina mu Bwongereza.

Kugira ngo dosiye ye yihute, Harerimana yavuze ko ababyeyi be bapfuye, se yaramubwiye ko ari Umunyarwanda.

Harerimana (Iburyo) ari kumwe na Nahigombeye, na Dutete bamufashije mu cyaha bavuga ko bamuzi ko ari Umunyarwanda
Harerimana (Iburyo) ari kumwe na Nahigombeye, na Dutete bamufashije mu cyaha bavuga ko bamuzi ko ari Umunyarwanda

Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda byamusabye kuzana abantu bemeza ko ari umunyarwanda, ashaka Dutete Nasla w’imyaka 38, na Nahigombeye Lambert ufite imyaka 42 bavuga ko bamuzi.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe, ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda byasanze ababyeyi ba Harerimana; Rugwiro Harakandi David na Harerimana Goret batuye i Bujumbura mu Burundi kandi bariho.

Aganira na IGIHE, Harerimana avuga ko yemera ikosa ko yabeshyeye ababyeyi be ko bapfuye kuva atangiye gushaka icyo cyangombwa mu 2013.

Harerimana Didier ubanza iburyo mu myitozo ya Kiyovu Sports
Harerimana Didier ubanza iburyo mu myitozo ya Kiyovu Sports

Abajijwe impamvu yahisemo kubeshya, yagize ati “ Nahisemo kubeshya kuko bwa mbere nsabwa kuzana abanzi nabibwiye papa mbona ntabwo abihaye agaciro gakomeye, nyamara yarambwiraga kuva cyera ko ndi Umunyarwanda.”

Kugeza ubu indangamuntu ya Harerimana Didier yasigaye ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe iperereza rikomeje ku cyateye abakurikiranywe gucura no gushyira mu bikorwa icyo kinyoma, nyuma y’ubugenzacyaha bashobora kuzashyikirizwa urukiko rukabagenera ibihano bikwiranye n’ibyaha by’uburiganya no kwihesha ibyangombwa bitemewe.

Ese Harerimana Didier yabonye indangamuntu n’ubwenegihugu gute?

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko Harerimana Didier yabanje gutura i Nyamirambo nyuma agashaka icyemezo anyuze mu mudugudu, akagari agafotorerwa ku murenge agahabwa indangamuntu, ubu ni umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Harerimana yabeshye ko ababyeyi be bapfuye kandi baba mu Burundi ngo abone ibyangombwa byo kujya mu Bwongereza
Harerimana yabeshye ko ababyeyi be bapfuye kandi baba mu Burundi ngo abone ibyangombwa byo kujya mu Bwongereza

Nahigombeye Lambert yari yazanye nk’umuzi, avuga ko yamuhagarariye mu binyoma nk’umuntu wari usanzwe amuzi cyane ko yakundaga kugenderera murumuna we biganaga.

Yagize ati “Harerimana muzi kuva i Burundi, nari nzi ko ari Umunyarwanda nkanjye akaba yari ari yo [i Burundi] nk’uko najye nahabaga.”

Sebutege Ange, ushinzwe itumanaho mu biro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda yabwiye IGIHE ko niba ari Umunyarwanda n’umubyeyi we akaba ari we, igisubizo kitari ukumubeshyera ko yapfuye, ahubwo yari kubimenyesha hakiri kare ubundi akajya kuri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi akabisobanura atarinze kuza mu Rwanda.

FERWAFA na Kiyovu Sports babivugaho iki?

Nubwo ibyangombwa bya Harerimana byasigaye kuri uyu wa Kabiri ku biro by’abinjira n’abasohoka, ubuyobozi bwa Kiyovu Sportsbuvuga ko nta makuru bafite kuri uyu mukinnyi wabo.

Byumvuhore Muddy, umuvugizi wa Kiyovu Sports yabwiye IGIHE ko bari basanzwe babizi ko uyu mukinnyi ashaka ibyangombwa kuko yigeze gusaba ikipe kujya kumuvuganira ko ari Umunyarwanda ariko bamubwira ko agomba kubikora mu buryo bwe.

Ntabwo iki kibazo cy’uyu mukinnyi kiragera mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nkuko byemejwe na Kayiranga Vedaste,visi perezida akaba n’umuvugizi muri FERWAFA.

Kayiranga avuga ko bazategereza cyo iperereza ry’ibiro by’abinjira n’abasohoka rizatanga bakabona kubifatira imyanzuro.

Yagize ati “ Bisa nk’aho atari ubwa mbere iki kibazo kiba, dutegereje kumenye aho yakuye ibyangombwa, ikipe yakuriyemo tukabona kwicara tugafata umwanzuro.”

Kayumba Jean Pierre ubanza ibumoso umuyobozi wa Kiyovu Sports na Nzamwita De Gaule umuyobozi wa FERWAFA
Kayumba Jean Pierre ubanza ibumoso umuyobozi wa Kiyovu Sports na Nzamwita De Gaule umuyobozi wa FERWAFA

Amategeko agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemerera abakinnyi batatu b’Abanyamahanga kuba aribo bajya ku rutonde rwa 18 bashobora kujya mu kibuga (Feuille de match).

Muri Kiyovu Sports Harerimana yakinaga nk’Umunyarwanda, bityo hakibazwa icyakorwa igihe byaba bigaragaye ko atari afite ubwenegihugu bwemewe n’amategeko.

Harerimana yari ku rutonde rw’abakinnyi ba Kiyovu Sports bakinnye na APR FC tariki ya 1 Mutarama 2014.

Bigaragaye ko indangamuntu yayibonye mu buryo butemewe, yakamburwa ubwenegihugu agasubizwa mu Burundi
Bigaragaye ko indangamuntu yayibonye mu buryo butemewe, yakamburwa ubwenegihugu agasubizwa mu Burundi

Harerimana ashobora kwamburwa ubwenegihugu agasubizwa i Burundi

Bigaragaye ko Harerimana atunze indangamuntu mu buryo butemewe n’amategeko, yakamburwa ubwenegihugu ndetse agasubizwa i Burundi nyuma agasaba kugaruka mu Rwanda nk’umunyamahanga ushaka gutura mu Rwanda.

[email protected]