Adam Robinson, avuga ko mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 1998, yabereye mu Bufaransa, hari harateguwe ibitero by’abiyahuzi bashakaga kwica umukinnyi David Beckham ndetse n’Ikipe yose y’Igihugu cy’u Bwongereza.

Umutwe w’iterabwoba wo mu gihugu cya Algeria bivugwa ko muri icyo gihe wari ucuditse bikomeye na Al-Qaïda yari iyobowe na Ben Laden, bari bateguye igitero simusiga ku mukino w’igikombe cy’Isi wagombaga guhuza Ubwongereza na Algeria kuri stade Vélodrome mu mujyi wa Marseille ku wa 15 Kamena 1998.

Uko umugambi wari gukorwa

Ibisasu byari gutegwa munsi y’intebe z’abakinnyi maze gerenade zikamishwa nk’imvura mu baje kureba uwo mukino, nk’uko Adam Robinson abyemeza.

Abiyahuzi bari bahawe umugambi wo guhera kuri David Beckham na Alan Shearer nk’inkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, mu mwanya muto, umwiyahuzi wiziritseho igisasu agasimbukira David Seaman, wari umuzamu w’iyo kipe, bagaturikana.

Ibitero ku ikipe y’u Bwongereza ntibyari bihagije
Igipimo cya kabiri, cyari ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyihebe byagombaga gutera iyi kipe aho yari icumbitse muri hoteli kuri uwo munsi nyine, mbere y’umukino iki gihugu cyari gukina n’u Budage.

Uburyo umugambi waburijwemo

Byose byari byateguwe kandi abicanyi biteguye. Iminsi 15 mbere y’uko iyi migambi ishyirwa mu bikorwa, inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cy’u Bufaransa zamenye amakuru y’ibi bitero by’iterabwoba. Benshi mu byihebe batawe muri yombi barafungwa ndetse imikino y’igikombe cy’Isi iraba mu mutekano usesuye.

Umukino w’u Bwongereza na Algeria warabaye ndetse urangira Abongereza batsinze Algeria ibitego 2-0, instinzi baheshejwe na Shearer na Scholes.

Adam Robinson avuga ko aya makuru yayamenye yifashishije amakuru yaturukaga mu bice bitandukanye, uburyo amatike y’abinjira yacurujwe ndetse n’impapuro mpimbano z’abatumiwe bari kwitabira iyi mikino.

Uyu mwanditsi kandi anashingira ku nyandiko yashyizwe ahagaragara na Jürg Altwegg, umunyamakuru w’Umufaransa wandikira ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Frankfurter Allgemeinen Zeitung, na we wari waravuze ku bisa n’ibi.

David Beckham
David Beckham