Ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ni bwo ubuyobozi bw’itsinda ry’abafana ba APR FC ryitwa ‘Umurava APR Fan Club’, ryandikiye ibaruwa uyu mufana wari umunyamuryango waryo.
Bwagize buti “Ubuyobozi bwa Umurava APR Fan Club bukwandikiye iyi baruwa bukumenysha ko buguhagaritse burundu ku bunyamuryango kuva kuri uyu wa 9 Werurwe 2026.”
“Ibyo bikozwe hashingiwe ku ngingo z’amategeko ya Fan Club wakomeje kudakurikiza, cyane cyane ingingo ya 3, 4, 6, 7 na 10 by’umwihariko ingingo ya 18 zigenga abanyamuryango b’Umurava APR Fan Club.”
Iyi baruwa yamenyeshejwe n’abandi bayobozi b’amatsinda y’abafana ba APR FC, ivuga ko uyu mufana yatatiriye “igihango, usebya Umurava APR Fan Club ndetse na APR FC muri rusange wambara umwambaro w’indi kipe tudashobora kuvuga mu izina.”
Umurava APR Fan Club ni imwe mu matsinda y’abafana b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu akora cyane, yaba ku kwitabira ku bibuga n’ibindi bikorwa by’ikipe.








Ibitekerezo 0