Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, nyuma y’umukino wabereye kuri Stade Umuganda, ukarangira Etincelles FC itsinze APR FC ibitego 2-1.

Bekeni yavuze ko APR yari yifitiye icyizere cyinshi kuko idasanzwe itsindwa n’iyi Kipe yo mu Karere ka Rubavu, ariko kuko abakinnyi be bumvise inama yabagiriye, bimuha kuyitsinda hakiri karw cyane, anahakana ko ari ikipe nkuru.

Ati “Numvise bavuga ngo APR FC ni ikipe nkuru, ariko si nkuru ahubwo irakize ifite amafaranga. Gutsinda rero si ugupfa gutsinda gutyo gusa.”

Avuga ku bafana yabasabye kugira icyo batanga mu ikipe kugira ngo ikomeze kubona intsinzi, batitwaje ko baba bavugije ingoma bafana.

Ati “Abafana bazi ko kuvuza ingoma kuriya ari byo byakora ikipe, kuko hari abandi basakuza kubarusha ariko ntibagire aho bagera. Ndashaka kuvuga kongera ubushobozi bw'amafaranga. Intsinzi ntabwo ipfa kuza gutyo.”

“Abafana buriya mbizera gake cyane. Ni nk'uko ugenda ugafata umukobwa wo mu kabari ukamusengerera agashima, ejo utamusengerera akagutuka. Si ubwa mbere ndi muri Etincelles kuko iyi ni ikipe yanjye ariko bagiye bampinduka kenshi. Aho mbireba ni uko bazana make, bitabaye abantu babiri cyangwa batatu.”

Kuri uyu mukino hikanzwe amarozi ku mukinnyi wa Etincelles FC, Gedeon Ndonga, wari wanze kwinjira mu kibuga. Bekeni yavuze ko ibyabaye ari ubusazi bw’umukinnyi wese.

Ati “Uriya mukinnyi ni we wabikoze uko abishaka mbona ari guhamiriza. Buriya buri wese agira ibisazi bye. Nabonaga no mu kibuga ari guhamiriza."

Bekeni yiteguye kongera guhangana na APR FC mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2026 nanone kuri Stade Umuganda.

Ati “Njye meze nk'imodoka. Iyo ushyizemo lisansi iragenda, wayima lisansi ntigende. Iby'umukino wo ku wa Kabiri mubibaze Perezida. Niba abona abana bamushimishije, arebe uko abigenza bazongere bamushimishe.”

Etincelles FC yabonye amanota atatu y'ingenzi atuma igira 25 nubwo ikiri ku mwanya wa 16 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda, ikarusha AS Muhanga na Rutsito FC ziri inyuma amanota ane.

Bekeni yanenze abafana badatanga amafaranga muri Etincelles
Bekeni yanenze abafana badatanga amafaranga muri Etincelles