Kiyovu Sports yari ibereyemo Rutahizamu Mugunga Yves ibirarane by’imishahara y’amezi atatu n’amafaranga y’intizanyo angana na Miliyoni 1 Frw. Ubuyobozi bw’Urucaca bwamusabye ko yakina umukino maze ayo mafaranga akazayishyurwa ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023 uyu mukinnyi yemera kujya mu myitozo n’ubwo imishahara y’amezi atatu atarayishyurwa.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seifu we yishyuwe igice cy’umushahara w’ukwezi kumwe kingana n’ibihumbi 500 Frw mu buhumbi 700 Frw yagombaga guhabwa asabwa kwihangana akazishyurwa asigaye hamwe n’abandi bagenzi be nawe yemera kwinjira mu mwiherero.

Aba bakinnyi bombi babanje muri 11 bitabajwe ndetse bitwara neza banganya na APR FC igitego 1-1. Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’Umurundi, Kilongozi Richard ‘Bazombwa’ ku munota wa 18, mu gihe APR FC yacyishyuye kuri Coup-franc yatewe neza na Mugisha Gilbert iruhukira mu rushundura.

Kiyovu Sports yahembye abakinnyi ukwezi kwa Nzeri mbere y’umukino wa APR FC, basabwe kwihangana mu bushobozi buke ikipe ifite ikazagenda ibaha n’andi asigaye ku buryo bizagera kuri Noheli nta kirarane bakibabereyemo.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier 'Seifu' ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium gucakirana na APR FC
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier 'Seifu' ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium gucakirana na APR FC
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium guhura na APR FC
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium guhura na APR FC
Aba bombi bari mu bakinnyi 11 Kiyovu Sports yitabaje muri uyu mukino
Aba bombi bari mu bakinnyi 11 Kiyovu Sports yitabaje muri uyu mukino