Abatoza n’abakinnyi bakora ubutaruhuka ngo batange ibyishimo, bunguke amafaranga menshi batware ibikombe ndetse bace n’uduhigo dutandukanye, ibi ntiwabigeraho ugiye mu kibuga ngo witoze gusa hanyuma uze utsinde umukino.

Akamaro k’abana bagarura imipira kariganza cyane kurusha uko urebera umupira kuri televiziyo cyangwa ku kibuga abikeka nubwo bitagarukwaho na benshi baba abafana, abanyamakuru ndetse n’abatoza mu mbwirwaruhame zabo kuko ari amabanga batsindisha, batifuza ko yajya ahagaragara.

Uko abana bagarura imipira batoranywa

Abenshi muri aba bana batoranywa mu mashuri y’umupira w’amaguru cyane cyane hakarebwa ab’amakipe agiye gukina imikino baba bari buhabwemo inshingano. Si akazi kuko abenshi badahembwa ahubwo aba ari ishemal kwaba kwinjirira ubuntu ku mikino, guhererekanya imipira n’abakinnyi bafatiraho nk’intwari zabo ndetse no guhura na bo byoroshye.

Nubwo nta myaka ikunda kurebwaho ariko usanga hano iwacu ari hagati ya 13 na 18. Mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, tariki 10 Ukuboza 2023, AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1, ku munota wa 50, umusifuzi mpuzamahanga Umutoni Aline yakuye ku kibuga Kwizera Cedric w’imyaka 18 wagaruraga imipira yarenze, wari wazanywe na AS Kigali kuko ari yo yari yakiriye umukino.

Kwizera warangije amashuri yisumbuye, yakinnye mu Irerero ry’Umupira bw’Amaguru rya AS Kigali guhera mu 2015 kugeza mu 2022. Kuri ubu ni umusifuzi utarabigiize umwuga witegura kubikomeza agahugurwa na FERWAFA, akaba asanzwe asifura [muri Community] mu irushanwa ry’amarerero y’umupira w’amaguru agize Umujyi wa Kigali.

Uyu akaba yaragize uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko wa Rayon Sports ndetse no gutinza umukino aho yihanangirijwe n’Umusifuzi Umutoni Aline kugeza amukuye ku kibuga.

Ubwo Kwizera yari amaze kwirukanwa, abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ganijuru Ishimwe Elie bahise bafata imipira imwe bayicarana ku ntebe y'abasimbura kugira ngo bajye bahita bayihereza bagenzi babo byihuse mu gihe uwo bakinaga umaze kurenga.

Kwizera yavugirijwe induru n'abafana ba Rayon Sports, bamwaganira mu stade, ageze ahicara abanyamakuru na ho, bamwe muri bo bamwuka inabi kubera kumushinja kugira uruhare mu gutsindwa kw'ikipe yabo. Byarangiye atabawe n'ushinzwe umutekano, amusohora muri stade amuhungisha.

Umusifuzi Mpuzamahanga, Umutoni Aline, yirukanye ku kibuga Kwizera Cedric w'imyaka 18 nyuma yo kumwihanangiriza inshuro eshatu kubera gutinza umukino
Umusifuzi Mpuzamahanga, Umutoni Aline, yirukanye ku kibuga Kwizera Cedric w'imyaka 18 nyuma yo kumwihanangiriza inshuro eshatu kubera gutinza umukino
Kwizera Cedric yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize
Kwizera Cedric yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize
Kwizera na we asanzwe ari umusifuzi utarabigira umwuga mu marushanwa ahuza amarerero y'umupira w'amaguru mu Mujyi wa Kigali
Kwizera na we asanzwe ari umusifuzi utarabigira umwuga mu marushanwa ahuza amarerero y'umupira w'amaguru mu Mujyi wa Kigali

Dutanze urugero ku Ikipe ya Manchester City iyo igiye gukina itoranya mu Ishuri ry’ayo mu kigero cy’abari munsi y’imyaka 12 na 14 akaba ari bo bazenguruka ikibuga bakagarura imipira yarenze kuri Etihad Stadium. Gusa nta kigero cy’imyaka yagenwe na FIFA itagomba kurenga kuba ‘ball boys’.

Uko abatoza bakoresha aba bana bakabafasha gutsinda imikino ikomeye

Aba bana bafasha abakinnyi kuba batakora intera ndende bagarura imipira yarenze ikibuga kugira ngo umukino wihute bivuze ko bafite akamaro kanini mu mukino nyir’izina.

Ni igice kigomba kuba cyasobanuriwe mbere uburemere bw’umukino, urwego rw’ikipe bagiye guhura na yo, amahirwe ikipe yakiriye isanzwe ifite ku yasuye, umuvuduko ugomba gukoreshwa mu mukino wose, iminota runaka umukino ugomba kwihuta n’igihe ugomba kugenda buhoro, kugabanya igitutu cy’uwo bahanganye mu gihe basumbirijwe, kongera igitutu ku mukeba mu gihe bifuza gutsinda, abakinnyi b’ingenzi gabomba kwitondera kugarurira imipira cyangwa se ibihe by’ingenzi bigize ikibuga bigomba kwitonderwa.

Akenshi usanga abafana iyo bareba umukino batagenzura byinshi bitewe n’umuvuduko uba uriho. Uko abatoza, abakinnyi n’abasifuzi bagenzura buri nguni yose igize umukino ni nako abagarura imipira bagomba kujyana na wo kugira ngo habeho guhuriza hamwe mu gushaka intsinzi.

Ni kenshi uzasanga umupira urenze kuwugarura bigatinda cyangwa se bikihuta bitewe n’ikipe igiye kuwurengura. Uzasanga na none hari ubutumwa bugenewe abakinnyi bunyuzwa kuri aba bana mu bihe bitandukanye by’umukino bubamenyesha uko bagomba kwitwara bitewe n’urwego umukino ugezeho cyangwa se ikigiye gukurikiraho.

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yaganirije abana bari mu ishuri ry’iyi kipe ubwo bari bagiye kwakira Atlético Madrid muri ¼ cya UEFA Champions League kuri Etihad Stadium tariki 5 Mata 2022.

Yafashe igice gito cy’amashusho abateguza kuba kimwe mu bice by’ingenzi b’ikipe igiye gushaka intsinzi, abasobanurira ko bagomba gufasha abatoza ndetse n’abakinnyi kugenzura umukino umwe mu ikomeye ku Mugabane w’u Burayi.

Guardiola yabasabye ko batagomba kwemerera Atlético Madrid gutinza umunota n’umwe igihe umupira warenze ku mpande zose z’ikibuga, abasaba kugarura imipira vuba bishoboka nyamara mu gihe Manchester City yawurengeje aba bana bagomba kubanza kugenzura niba abakinnyi bahagaze neza byaba bitarakorwa bakitonda, ikipe ikabanza ikitegura neza.

Yasabye kandi aba bana ko nibigera ku munota wa 70 Manchester City yabonye igitego, imipira izajya irenga ari yo igiye kuyirengura bagomba kubanza bakayiha agahenge kugira ngo yisuganye ndetse inacishemo ibone akanya gato ko kuruhuka no kwisuganya, ku rundi ruhande bakayigarura vuba mu gihe ari Atlético Madrid igiye kurengura.

Umukino Manchester City yawutsinze ku gitego 1-0 cy’Umubiligi Kevin De Bruyne ku munota wa 70.

Umunya-Brésil Fernandinho ubwo yaganirizaga umuhungu Davi we wari ufite imyaka 11 yiga mu Ishuri ry'umupira w'amaguru rya Manchester City, wari washyizwe mu bana bagarura imipira ku mukino wa Shampiyona utangira iya 2021-22, tariki 21 Kanama 2021 banyagiyemo Norwich City ibitego 5-0
Umunya-Brésil Fernandinho ubwo yaganirizaga umuhungu Davi we wari ufite imyaka 11 yiga mu Ishuri ry'umupira w'amaguru rya Manchester City, wari washyizwe mu bana bagarura imipira ku mukino wa Shampiyona utangira iya 2021-22, tariki 21 Kanama 2021 banyagiyemo Norwich City ibitego 5-0
Ubwo umukinnyi rurangiranwa wa Manchester City n'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza, Phil Foden yari mu bana yagaruraga imipira ubwo yigishwaga ruhago mu Ishuri ry'iyi Kipe mu 2013. Aha yari yicaye inyuma ya Rutahizamu w'Umunya-Montenegro, Stefan Jovetić
Ubwo umukinnyi rurangiranwa wa Manchester City n'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza, Phil Foden yari mu bana yagaruraga imipira ubwo yigishwaga ruhago mu Ishuri ry'iyi Kipe mu 2013. Aha yari yicaye inyuma ya Rutahizamu w'Umunya-Montenegro, Stefan Jovetić

Urundi rugero rutangaje rw’umwana wagaruye umupira mu buryo bwihuse cyane ndetse mu mukino ukomeye. Ni igihe Liverpool yatsindaga ibitego 4-0 FC Barcelone tariki 7 Gicurasi 2019 mu mukino wo kwishyura, yishyura 3-0 yari yatsindiwe i Camp Nou tariki 1 Gicurasi 2019 muri ½ cya UEFA Champions league.

Divock Origi yatsinze igitego cyamamaye cyane ku munota wa 79 nyuma y’uko umwana ugarura umupira wari wicaye iruhande rwa koruneri y’iburyo ya Liverpool, yawuhereje yihuse cyane Myugariro w’uburyo Trent Alexander-Arnold ashuka abakinnyi ba Barcelone ko igiye guterwa n’undi ntibamukurikirana neza ahita agaruka atera koruneri mu rubuga rw’amahina, mu buryo abakinnyi ba FC Barcelone batasobanukiwe kuko bari bacyisuganya, maze rutahizamu w’Umubiigi Origi atsinda igitego n’ukuguru kw’iburyo, cyari n’icya kane ku munota wa 78 w’umukino.

Mu Ugushyingo 2019, José Mourinho watozaga Tottenham yakeje umwana wagaruraga imipira ku mukino, Callum Hynes, nyuma yo gusoma umukino bakinagamo na Olympiacos maze akagarura umupira bwangu, wagombaga kurengurwa na Spurs.

Ni nyuma y’uko yawunagiye Umunya-Côte d’Ivoire, Serge Aurier mu buryo bwihuse na we wawurenguriye Umunya-Brésil, Lucas Mura wawumanukanye mu rubuga rw’amahina awucomekera Rutahizamu w’Umwongereza Hary Kane watsinze igitego cya kabiri. Umukino warangiye Tottenham itsinze Olympiacos ibitego 4-2.

Nyuma y’umukino, José Mourinho yagize ati ”Nkunda abana bagarura imipira b’incakura nk’uko nari nteye. Nagaruraga imipira neza igihe nari nkiri umwana hanyuma n’uyu mwana w’uyu munsi waduhaye umupira, watumye dutsinda igitego cya kabiri yakoze akazi keza cyane. Yasomye umukino, yumvaga neza uko twakinaga hanyuma atanga umupira mwiza watumye dutsinda umukino.

“Ntabwo yari ari hano ngo arebe mu bafana gusa, arebe amatara cyangwa ‘écharpes’ abafana baje bambaye. Yakurikiye buri segonda ry’umukino ndetse awukina neza.”

Nyuma y’uyu mukino, Callum Hynes yavuze ko atamenye ibyabaye kuko yari ahuze agarura umupira wari umaze kurenga akumva abantu bariyamiriye ngo igitego cyirinjiye.

Yagize ati ”Nari mpuze ngarura umupira wari warenze numva abantu bariyamiriye hanyuma nkenutse mbona abafana bose bari mu birere. Mpindukiye mu kibuga mbona Hary Kane, abakinnyi bamwirunzeho bari kwishima. Narebye kuri televiziyo nini yo muri Stade ni bwo nitegereje neza ibyabaye."

"José Mourinho yakoze ibyo ntakekaga, byandenze ubwo yazaga kunshimira nyuma y’igitego. Yankoreye umunsi ndetse n’ubuzima bwanjye. Nkunda cyane Tottenham Spurs ndetse ibintu byambayeho ntibizava mu ntekerezo zanjye.”

Callum Hynes watanze umupira wabyaye igitego ubwo Tottenham yatsindaga Olympiacos yashimiwe n'Umutoza José Mourinho ku bwo kumenya gusoma umukino no kuwukurikira
Callum Hynes watanze umupira wabyaye igitego ubwo Tottenham yatsindaga Olympiacos yashimiwe n'Umutoza José Mourinho ku bwo kumenya gusoma umukino no kuwukurikira
Callum Hynes yakoze akazi ke neza atuma ikipe ye itahana intsinzi
Callum Hynes yakoze akazi ke neza atuma ikipe ye itahana intsinzi
Nyuma y'umukino, Callum Hynes yinjijwe na Mourinho aho abakinnyi ba Tottenham biyakirira maze ahura na Harry Kane watsinze igitego cyaturutse ku mupira uyu mwana yatanze
Nyuma y'umukino, Callum Hynes yinjijwe na Mourinho aho abakinnyi ba Tottenham biyakirira maze ahura na Harry Kane watsinze igitego cyaturutse ku mupira uyu mwana yatanze
Ubwo Callum Hynes wari mu mwaka we wa gatandatu agarura imipira kuri Stade ya Tottenham, yasangiraga n'abakinnyi b'iyi kipe nyuma y'igikorwa cy'indashyikirwa yari yakoze
Ubwo Callum Hynes wari mu mwaka we wa gatandatu agarura imipira kuri Stade ya Tottenham, yasangiraga n'abakinnyi b'iyi kipe nyuma y'igikorwa cy'indashyikirwa yari yakoze

Nubwo bidakunze gukoreshwa hano iwacu ariko usanga mu bihugu bikonja cyane hari aho aba bana bahabwa ama ‘essuie-main’ kugira ngo umupira wakinirwaga mu kibuga gitose nurenga bawuhanagure bawusubize abakinnyi wumutse neza, babashe kuwurengura.

Gusa, ubu buryo ntibujya bukoreshwa ku makipe yombi bitewe n’amabwiriza aba bana baba bahawe mu nyungu z’ikipe yakiriye umukino.

Ese aba bana bemerewe gutinza umukino?

Mu nyungu z’ikipe yakiriye, umukino aba bana bashobora gusabwa kwihutisha cyangwa gutinza umukino ndetse bakabikora nk'uko bigenda ku bakinnyi.

Gutinza umukino ntibyemewe mu mupira w’amaguru haba hanze cyangwa mu kibuga, amakarita y’umuhondo n’atukura ahabwa abakinnyi n’abatoza babikora. Kuri aba bana kuko bakorera izi nshingano mu gice cy'ikibuga gikinirwamo [technical area] bo bakurwa ku kibuga nta karita beretswe bakajyanwa mu myanya yicarwamo idafite ikipe ibogamiyeho cyangwa se mu rwambariro aho bagomba kuba bafite icyumba cyabo.

Uwamenyekanye cyane wahohotewe ubwo yageragezaga gutinza umukino ni Charlie Morgan wari ufite imyaka 17, wagerageje kugumana umupira ubwo Swansea City yari yakiriye Chelsea mu 2013 mu Gikombe cy’Igihugu.

Chelsea yagombaga kwishyura ibitego 2-0 yari yaratsinzwe mu mukino ubanza na Swansea, ariko mu minota 13 yari isigaye ngo umukino wo kwishyura urangire, byari bikiri ubusa ku busa.

Eden Hazard wakiniraga Chelsea, ntiyihanganiye Charlie wari watindanye umupira, amukozeho arawuryamira. Uyu Mubiligi yamukubise imigeri ibiri mu mbavu, byatumye Umusifuzi Chris Foy amwereka ikarita itukura nyuma aza guhagarikwa imikino itatu.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, mu 2015, Charlie Morgan afatanyije na mugenzi we Jackson Quinn biganaga, bafunguye uruganda ruto rw’inzoga yo mu bwoko bwa Vodka.

Uwagaruraga imipira, kuri ubu ni umuherwe ubarirwa miliyari 55 Frw ndetse yasohotse ku rutonde rw’Ikinyamakuru The Times nk’umwe mu baherwe bari munsi y’imyaka 30 ndetse utanga icyizere cyo kuzaba umwe mu bakomeye ku Isi mu gihe cya vuba.

Mu 2013, Umubiligi Eden Hazard yahondaguye Charlie Morgan wagaruraga imipira kuri Stade ya Swansea City nyuma yo kuwutindana bimuviramo guhabwa ikarita itukura no guhagarikwa imikino itatu
Mu 2013, Umubiligi Eden Hazard yahondaguye Charlie Morgan wagaruraga imipira kuri Stade ya Swansea City nyuma yo kuwutindana bimuviramo guhabwa ikarita itukura no guhagarikwa imikino itatu
Uyu mwana wari ufite imyaka 17 yatabawe n'Umunya-Sénégal, Demba Ba
Uyu mwana wari ufite imyaka 17 yatabawe n'Umunya-Sénégal, Demba Ba
Charlie Morgan wagaruraga imipira yarenze, kuri ubu ni umuherwe ubarirwa mu arenga miliyari 55 Frw nyuma yo gufatanya na Jackson Quinn biganaga, bacuruzanya inzoga zihenze zo mu bwoko bwa Vodka
Charlie Morgan wagaruraga imipira yarenze, kuri ubu ni umuherwe ubarirwa mu arenga miliyari 55 Frw nyuma yo gufatanya na Jackson Quinn biganaga, bacuruzanya inzoga zihenze zo mu bwoko bwa Vodka