Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1 ku wa Mbere, bigatuma Kiyovu Sports itabona itike yo kujya mu makipe umunani ya mbere azahanganira igikombe cya shampiyona, muri iyi kipe yo ku Mumena hakomeje kuvugwamo byinshi.
Abayobozi bayo barangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal bakomeje gushaka uburyo bwo kubungabunga ubumwe bw’abakunzi ba Kiyovu Sports kugira ngo bagerageze kwegeranya imbaraga zizabafasha kwitwara neza mu cyiciro bagiyemo cy’amakipe umunani azaba arwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri.
Muri uku gushaka icyatuma bakomeza guhuza imbaraga, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ubutumwa bugenewe abakunzi b’iyi kipe, bwisegura ku musaruro mubi wayiranzemu mikino itandatu iheruka.
Bwagize buti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burisegura ku banyamuryango, abakunzi n’inshuti z’ikipe ya Kiyovu Sports kubera umusaruro utari mwiza w’iyi kipe muri iyi minsi. Ubuyobozi burabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko urugendo rukomeje, kandi burabizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ikipe yitware neza mu mikino iri imbere, hategurwa ikipe y’igihe kirekire. Imbaraga zaburi wese zirakenewe mu kubaka ejo heza h’ikipe yacu.“
Bwasoje bavuga ko ubumwe, ikinyabupfura ndetse n’intsinzi ari byo biranga iyi kipe ya Kiyovu Sports.
Miri iyi kipe kandi, amakuru IGIHE yamenye ni uko urubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamuryango bayo, rwamaze gufungwa, aho nta wemerewe kurucishaho ubutumwa uretse abayobozi ba Kiyovu Sports gusa.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko bwahisemo kuba rufunze uru rubuga kugira ngo abanyamuryango babanze batuze, bazaganire nyuma kuko hari abadahita bakira neza gutsindwa bagakoresha amagambo adakwiriye.







Ibitekerezo 0