{Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 na Congo Brazzaville i Pointe Noir umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2015, umukino wo kwishyura i Kigali uzaba tariki ya 2 Kanama 2014.}

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye banganya 0-0 Congo Brazzaville irusha u Rwanda kuko umukino ugitangira babonye uburyo nubwo ntacyo byatanze.

Mu gice cya kabiri abasore ba Claude Leroy bongereye imbaraga mu busatiriza, uruhunde rw’iburyo rwa Rusheshangoga Michel rwihagararaho.

Ku munota wa 70, Nshutinamagara Ismael yagaruye umupira, usanga Cesaire Gandze aterera ishoti inyuma y’urubuga rwa Ndoli Jean Claude ananirwa kuwugarura.

Nyuma y’iminota 14, Férébory Doré yatsinze igitego cya kabiri ubwo Ndoli yatindaga gusohoka nyamara Bayisenge Emery yari yazibiye umukinnyi wa Congo.

Harasabwa imibare myinshi ngo Amavubi asezerere Congo Brazzaville
Harasabwa imibare myinshi ngo Amavubi asezerere Congo Brazzaville

Ni umukino wa mbere umutoza Stephen Constantine atsinzwe ndetse yari ataratsindwa igitego mu mikino ibiri yatoje Amavubi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2014, u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti wo kwishyura na Gabon i Libreville bagaruke i Kigali kuwa Gatanu bakomeze imyitozo yo mu muhezo kuva tariki 28-31 Nyakanga 2014 .

Amavubi arasabwa gutsinda ibitego 3-0 agasezerera Congo Brazzaville i Kigali tariki ya 2 Kanama 2014 akabona itike y’amajonjora mu matsinda aho yaba iri kumwe na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani.

Abakinnyi b'Amavubi babanjemo

Ndoli Jean Claude (Ndayishimiye Jean Luc)

Rusheshangoga Michel

Bayisenge Emery

Nshutinamagara Ismael

Sibomana Abuba

Mugiraneza Jean Baptista

Niyonzima Haruna

Tuyisenge Jacques

Iranzi Jean Claude (Mwemere Ngirinshuti)

Birori Dady (Ndahinduka Michel)

Sina Jerome

Indi mikino y'amajonjora yabaye

Lesotho 1 – 0 Kenya
Tanzania 2 – 2 Mozambique
Benin 1 – 0 Malawi