{Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati (CECAFA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira imikino ihuza amakipe (CECAFA Kagame Cup) naho imikino ihuza ibi bihugu (CECAFA senior challenge cup) ibera muri Ethiopia kuva mu Ugushyingo kugeza mu kwezi k'Ukuboza.}

U Rwanda ruzakira CECAFA Kagame cup 2014

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), umunyabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye yavuze ko CECAFA na FERWAFA bamaze kumvikana hasigaye kurangiza ibijyanye n’abaterankunga kuri iri rushanwa rizaba muri Kanama.

Musonye yagize ati “Turi kurangizanya ku baterankunga dushakira ibyangombwa amakipe n’abayobozi bazitabira.”

Uyu Munyakenya yemeza ko biteguye kubona imikino ikomeye irimo guhangana cyane i Kigali.

Perezida Paul Kagame niwe muterankunga w’iyi mikino, agenera ibihumbi 60 by’amadorali (miliyoni 41 Rwf) mu bihembo naho ibihumbi 15 by’amadorali (miliyoni 10 Rwf).

U Rwanda rwakiriye iyi mikino mu 2000 itwarwa na Tusker yo muri Kenya, mu 2004 na 2007 gitwarwa na APR FC.

Mu 2010, mu Rwanda APR FC yatwaye CECAFA itsinze St. George yo muri Ethiopia
Mu 2010, mu Rwanda APR FC yatwaye CECAFA itsinze St. George yo muri Ethiopia

Ubwo iyi mikino yaberaga muri Darfur mu 2013, amakipe yo muri Tanzania na Kenya yanze kwitabira ku mpungenge z’umutekano, gitwarwa na Vital’O yo mu Burundi itsinze APR FC ibitego 2-0.

U Rwanda nk’igihugu cyakiriye kikazahagararwa n’amakipe abiri, Rayon Sports yatwaye shampiyona na AS Kigali yatwaye icy’Amahoro.

Mu 1999, Rwanda B yatwaye CECAFA rukumbi u Rwanda rufite batsinze Kenya 3-1
Mu 1999, Rwanda B yatwaye CECAFA rukumbi u Rwanda rufite batsinze Kenya 3-1

CECAFA senior challenge cup muri Ethiopia

Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Musonye yavuze imikino y’ibihugu izabera muri Ethiopia, ngo nyuma y’igikombe cy’Isi, hari akanama kazasura Addis Ababa kureba aho imyiteguro igeze no gushaka abaterankunga.

Musonyi yavuze ko nyuma yo gusura Ethiopia aribwo bazamenya ibihugu batumira kugira ngo irushanwa rirusheho kuba ryiza. Ni ku nshuro ya mbere iyi mikino igiye kubera muri Ethiopia kuva mu 2006.

Amarushanwa mashya: Cecafa Nile Basin cup winners na CECAFA U23

Muri uyu mwaka CECAFA yatangije amarushanwa abiri mashya, Cecafa Nile Basin cup winners cup rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu rizabera muri Sudani rikazatangira tariki ya 20 Gicurasi kugera kuwa 5 Kamena.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko bumaze kubona abaterankunga ku buryo bazaha ibyangombwa byose amakipe zitabira. Aganira na IGIHE, Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko batabonye ubutumire bwa CECAFA.

Muri Nzeri, Sudani kandi izakira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 yatewe inkunga na guverinoma ya Sudani.

Musonye yagize ati “CECAFA U23 izafasha amakipe kwitegura amajonjora y’imikino olimpiki 2016 izabera i Rio de Janeiro.”

Iyi mikino yose izanyura kuri televiziyo mpuzamahanga, Supersport yasinye amasezerano yo kwerekana iyi mikino kugeza mu 2017.

[email protected]