{Ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Namibia mu mikino mpuzamahanga ya gicuti izaba mu kwezi kwa cumi n’ukwa cumi na kumwe uyu mwaka.}

Nkuko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Sredojovic Milutin Micho yabitangarije www.ferwafa.rw kuri uyu wa gatanu, umukino wa mbere uzaba tariki ya 13 Ukwakira 2012 i Windhoek hanyuma umukino wa kabiri ubere i Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 2012.

“Iyi mikino ibiri izafasha kurushaho gutegura ikipe y’Amavubi mbere y’uko yerekeza muri Cecafa Challenge Cup izabera i Kampala hamwe n’andi majonjora ya Afurika n’isi azaba umwaka utaha,”
“Icyo nshaka ni uko ikipe ya Amavubi ihora iri mu marushanwa kugira ngo abakinnyi bamenyere ari uko bongera ubumenyi.”

Micho yavuze ko hari indi mikino arimo gutegura yazaba mu kwezi kw'Ugushyingo ariko azabitangaza ari uko ikipe yabonetse.

Namibia iri ku mwanya wa 115 ku isi na 33 muri Afurika na ho u’Rwanda ruri ku mwanya wa 120 ku isi na 35 muri Afurika.