Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, nyuma y’urugendo rw’akazi bamwe mu bagize Komite ya FERWAFA bagiriye muri Mauritanie kuva ku wa 20 Mutarama.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Perezida wa FFRIM, Ahmed Yahya ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru.
Aha hakubiyemo ko amashyirahamwe yombi azakorana mu kunoza uburyo bw’imiyoborere mu mupira w’amaguru, kumenya uburyo bwo gucunga imari, ubugenzuzi n’ibindi.
Hari kandi gutanga amasomo ku batoza b’umupira w’amaguru, kunoza imikorere y’amarerero, iterambere mu bikorwaremezo bya siporo, amahugurwa ku basifuzi harimo n’abakoresha VAR, ndetse no gutegura imikino ya gicuti ku makipe y’ibihugu byombi by’umwihariko Ikipe y’Igihugu y’Abagore.
Amashyirahamwe yombi azajya afatanya gutegura amarushanwa n’ibindi bikorwa bya ruhago by’umwihariko ibiri mu murongo w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) cyangwa Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Ni amasezerano asinywe mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwakira imikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abone amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego ya FIFA Series 2026.
Iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo ku migabane itandukanye, rizahera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.










Ibitekerezo 0